Indirimbo y’Umunyarwanda Elvin Cena iyoboye urutonde rwa Billboard ku Isi
Indirimbo “Let Me Be” y’umuhanzi nyarwanda Elvin Cena, yageze ku mwanya wa mbere mu ndirimbo 10 za Afrobeat zumvwa cyane ku rubuga rwa Billboard muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Elvin Cena, uri kwiga mu Bufaransa, yakoze iyi ndirimbo hifashishijwe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI). Mbere yo kuyisohora ku izina rye risanzwe, yari yabanje kuyitangaza akoresha izina rya " The Second Voice."
Nyuma y’uko iyi ndirimbo itangiye gukundwa cyane ku mbuga zitandukanye zirimo YouTube, yayishyize no ku rubuga rwe rusanzwe, akomeza kuyamamaza ku izina rye.
Ni ubwa mbere indirimbo yakozwe hifashishijwe AI igeze ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde rwa Billboard.
Ku rutonde rw’iki cyumweru gisozwa ku wa 9 Gicurasi 2026, “Let Me Be” ikurikirwa na “Chanel” ya Tyla iri ku mwanya wa kabiri, mu gihe “Water” y’uyu muhanzi iri ku mwanya wa gatatu.
Ku mwanya wa kane hari “Shake It To The Max (Fly)” ya Moliy, Silent Addy, Skillibeng na Shenseea, naho “Worship” ya Asake ikaza ku mwanya wa gatanu.
“I Am” ya Omah Lay iri ku mwanya wa gatandatu, igakurikirwa na “Jogodo” ya Wizkid na Asake. “Big Bum Bum” ya Kidd Carder na Mavo iri ku mwanya wa munani, igakurikirwa na “Big Daddy” ya Tems, mu gihe “Fine Ting” ya Fola isoza uru rutonde ku mwanya wa 10.
Elvin Cena w’imyaka 21 yatangiye umuziki mu 2020, aho “Let Me Be” ibaye indirimbo imumenyekanishije ku rwego mpuzamahanga.

Kinyarwanda
English
Swahili








