Meya wa Huye yijeje abitabiriye Siga Art Festival' ubufatanye
Iserukiramuco ry'ubusizi ryitiriwe Siga Art Festival' ryatangiriye I Huye kuri uyu wa 20 Werurwe 2026. Ni igikorwa kitabiriwe n'abahanzi batandukanye, abasizi,ababyinnyi n'abaherekeje Junior Rumaga.
Meya wa Huye Ange Sebutege mu gutangiza iryo serukiramuco yavuze ko akarere ayoboye kazafatanya nabo mu bitaramo n'ibindi bikorwa biteganyijwe gukorwa birimo gusura Ingoro ndamuco n'ibindi bitandukanye.
Yagize ati"Turabifuriza kuzagira ibihe byiza mu Karere, mu izina ry'abaturage b'Akarere nagirango mbabwire ko twari tubakumbuye cyane.
Ngira ngo ibyishimo mwabonye muri uru rubyiruko n'abandi batabashije kuza kubera gahunda tuzi ari ndende n'igihe tuzamarana nabo nagira ngo tubabwire ko tubiteguye, twiteguye kwishimana namwe, ndetse twiteguye no kuzafatanya namwe mu bihangano muduha bikatunyura, bikatwigisha, kandi bikanatugwa neza, bigatuma tunatekereza neza."
Akarere ka Huye gatuwe n'ibihumbi 400 ariko kandi kazwiho kuba igicumbi cy'Umuco n'Uburezi.
Ku wa Gatandatu hateganyijwe umunsi wo guha icyubahiro Nyiraruganzu Nyirarumaga ufatwa nk'Intebe y'Abasizi.


Kinyarwanda
English
Swahili









