Safi Madiba ategerejwe Edmonton
Safi Madiba uherutse mu Rwanda nyuma y'igihe ari gushakisha ibyangombwa byo gutura muri Canada, azatangira umwaka mushya wa 2026 ataramira abafana bo muri Edmonton.
Umuhanzi Safi Madiba utuye muri Canada azataramira abazaba baturutse hirya no hino bakoraniye ahitwa Seregeti BBQ I Edmonton ku ya 2 Mutarama 2026.
Safi Madiba watumiwe muri iki gitaramo kitwa’East African Take Over” kigamije guhuza abakunda umuziki wo mu burasirazuba bwa Afurika. Safi Madiba uheruka mu Rwanda, yasobanuye ko azaririmbira abafana be zimwe mu ndirimbo zigize album yarangije gutunganya.
Safi Madiba azaboneraho umwanya wo kumvisha abafana be album nshya


Kinyarwanda
English
Swahili









