Afurika y'Epfo: Coach Gaël mu biganiro n'abatumiye Chris Brown
Umushoramari Coach Gaël ari kubarizwa muri Afurika y'Epfo mu rugendo rwo guhura n'abatumiye Chris Brown.
Umushoramari Coach Gaël ari kubarizwa muri Afurika y'Epfo muri gahunda zitandukanye zirimo izifitiye uruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda.
Uyu mushoramari mu byamujyanye muri Afurika y'Epfo harimo kureba imikino ya BAL, guhura n'ababarizwa mu myidagaduro yo muri kiriya gihugu; Angelique Kidjo, Tega Oghenejobo uyobora Marvin.
Mu kiganiro kigufi yahaye UKWELITIMES, Coach Gaël yasobanuye ko azagira umwanya uhagije wo kuganira n'abasobanukiwe imyidagaduro yo ku ruhando mpuzamahanga.
Ati" Nzagirana ibiganiro byihariye na Angelique Kidjo, ariko na Tega Oghenejobo uyobora Marvin Records tuzaganira kandi mfite gahunda yo guhura n'abatumiye Chris Brown muri Afurika y'Epfo".
Chris Brown ubwo aheruka yinjirije intara ya Gauteng Miliyari zirenga 50 Frw ariko kandi igihugu cyarushijeho kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga ari nako abasaga 6000 babonye akazi.


Kinyarwanda
English
Swahili









