Tonzi yashyize hanze igitabo yise "An Open Jail"
Umuhanzikazi Tonzi yashyize hanze igitabo gishingiye ku buzima yanyuzemo. Ni igitabo kirimo ubutumwa bwihariye akaba yaragihaye inyito y'Igihome gifunguye' An Open Jail.
Ku wa 30 Nyakanga 2025 Tonzi yamurikiye abanyamakuru yatumiye baganira ku gitabo yanditse cyashibutse ku byo yanyuzemo.
Ati"Ibyambayeho byari gutuma ndeka umuziki ariko Imana yarankomeje.
Ni igitabo kirimo ubwigunge, agahinda gakabije, gutenguhwa n'urukundo"
Igitabo cya Tonzi kiri kugurwa 25,000 Frw ku wagikenera mbere 'Pre sale'. Uwagikenera ku wa 14 Kanama 2025 kizaba cyageze mu masomero yose yo mu Rwanda.
Hanatekerejwe ku badakunda gusoma ku buryo hazaboneka amajwi ku buryo awakenera kumva ibirimo byamworohera.
Icyo gitabo kirimo aho yari afite imyaka 13 y'amavuko ari nabwo yanyuze mu bihe bigoye cyane. Ati"Imana yaranshoboje muri urwo rugendo".Ni igitabo yasobanuye ko uwazagisoma azakuramo amasomo adasanzwe mu buzima.
Tonzi yatangiye umuziki mu 2003 akaba afite album icyenda. Kuri ubu ari gutegura album ya 10. Ni album ageze kure kuko ku itariki 19 Nzeri 2025 azashyira hanze iyo album.


Kinyarwanda
English
Swahili









