Polisi yategetse ko igitaramo cya Maître Gims gihagarikwa

Mar 27, 2025 - 16:30
 0

Laurent Nuñez Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Paris, yasabye abateguye igitaramo cya Maître Gims kugihagarika nyuma y'uko Abanyarwanda basabye ko gihagarara kuko byaba ari ugupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma y'igihe abantu basaba ko igitaramo cy'umuhanzi wo muri DRC Maître Gims yateguye ku munsi wo gutangira icyunamo mu Rwanda gihagarara, byarangiye umuyobozi wa  Polisi i Paris Laurent Nuñez ategetse abagiteguye guhindura itariki.

Ni igitaramo cyari gitegerejwe tariki ya 7 Mata 2025 muri Accor Arena i Paris mu Bufaransa, ariko Laurent mu itangazo yacishije kuri X kuri uyu wa Kane, yavuze ko itariki yahindurwa kuko gishobora guteza akaduruvayo.

Yunzemo ko kugihagarika nibidakorwa, Polisi izaburizamo ibikorwa byose bijyanye no kugitegura. 

Iri tangazo risohotse nyuma y'uko Renzaho Christophe Umuyobozi uhagarariye Abanyarwanda baba mu Bufaransa yari yatangaje ko nikiba tariki ya 07 Mata bazakora imyigaragambyo.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.