
Rihanna yashimangiye uburyo yubaha A$AP Rocky
Umuhanzikazi Rihanna yahamije ko iteka ryose azahora yubaha umugabo we A$AP Rocky, kandi ko nubwo afite amafaranga menshi kumurusha ibyo bitatuma amusuzugura kandi ko n'ibyo azageraho byose azakomeza kumwubaha.
Mu magambo ya Rihanna ati:“Nzahora nubaha umugabo wanjye, ASAP Rocky. Naramuka ambwiye kwicara, nzicara kugeza ambwiye guhaguruka, niba mbona impamvu afite ifite ishingiro."
Yashimangiye ko ibyo azageraho byose, adashobora kumusumba.Ati "Nubwo nagira ibyo ngeraho byose mu buzima, sinshobora kumusumba mu buryo bwe bwihariye. Nshobora kugurira abana banjye Isi yose, bigasa n'ibisanzwe, ariko iyo yinjiye n’utuntu duke, inzu yose irahinduka, twese tugatangira kwiruka ngo turebe icyo yazanye."
Yunzemo ati:"Intsinzi ntihindura uko mwubaha. Kwicisha bugufi imbere y’umugabo wanjye ni ikintu nemera, kuko numva ko atari intege nke, ni uburyo bwo kugirana uburinganire. Ni we mugabo kandi ni we se, naho njye ndi umugore ndetse ndi na nyina w'abana bacu. Ubumwe dufitanye bushingiye kuri ubwo bumva, ni bwo butuma tugira urugo rukomeye kandi rwuzuye ibyishimo.”
Rihanna na ASAP Rocky bakaba baratangiye guteretana mu 2020, ndetse ubu bafitanye abana babiri b'abahungu RZA na Riot.
Rihanna yashimangiye ko yubaha A$AP Rocky nubwo amurusha amafaranga