Bebe Cool yacyeje Joshua Baraka uri kuzamura ibendera rya Uganda

Mar 4, 2025 - 14:25
 0

Umuhanzi w'umunyabigwi mu muziki wa Uganda, Bebe Cool yacyeje Joshua Baraka avuga ko ari gukora ibyananiye abahanzi benshi muri Uganda.

Bebe Cool uri mu myiteguro yo gushyira hanze album ye yise 'Break the Chains' yagaragaje ko igihe kigeze ngo abahanzi ba Uganda batangire gukora imiziki bagamije kugera kure mu rwego mpuzamahanga.

Ubwo yari mu kiganiro 'NRG AM Show' cya radiyo NRG Radio ishami rya Uganda, yavuze ko mu gihe cyabo nk'abahanzi bo mu kiragano cye babaga bafite abahanzi batari munsi ya bane bahataniye ibihembo mpuzamahanga gusa ubu byarangiye bamwe bacitse intege. 

Ati "Umuziki wa Uganda wasubiye inyuma cyane, mu bihe byacu twabaga dufite abahanzi batari munsi ya bane bahataniye ibihembo mpuzamahanga. Ariko ubu abenshi muri bo berekeje amaso mu kwishakira amafaranga hano mu gihugu kugira ngo babeho."

Bebe Cool yakomeje avuga ko ibi byose byatewe no kutagira inzozi zagutse mu muziki, atanga urugero ku muhanzi Joshua Baraka uri kugerageza gukora ibyananiye aba bahanzi.

Ati "Ubu icyo twita kugira inzozi zagutse nta gihari. Ni igihe kingana iki Joshua Baraka azazamura ibendera rya Uganda wenyine? Dukeneye kumufasha."

Bebe Cool yatangaje ibi mu gihe amaze iminsi ashyize hanze indirimbo ebyiri, 'Circumference' na 'Motivation', ziri kuri album ye nshya. Izi ndirimbo zose avuga zakozwe hagamijwe kugeza umuziki wa Uganda ku rwego mpuzamahanga.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: [email protected]

Bebe Cool yacyeje Joshua Baraka uri kuzamura ibendera rya Uganda

Mar 4, 2025 - 14:25
Mar 4, 2025 - 14:34

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.