
Lydia Jazmine yashyize umucyo kubyo avugwaho byo gukoresha ibiyobyabwenge
Umuhanzikazi wo muri Uganda Lydia Jazmine, yagize icyo avuga kubamushinja kunywa itabi n'inzoga ku kigero cyo hejuru, aho yemeza ko inshuti ze arizo zibikoresha ariko we ari miseke igoroye.
Uyu muhanzi atangaza ko atari yakoza itabi mu kanwa ke, ahubwo akavuga ko inshuti ze bagendana ari zo zinywa itabi rya Shisha ndetse n'ibindi biyobyabwenge ariko we atajya abikora.
Jazmine avuga ko iyo ari kumwe n'izo nshuti ze zigatangira kunywa itabi ahita abajya kure, gusa ngo atangazwa no kubona kuri TikTok abantu bemeza ko anywa nawe itabi.
Ati " Njya mbona kuri TikTok hari amashusho bavuga ko nywa shisha, ariko ntabwo ari byo.Inshuti zanjye nizo zikoresha shisha. Iyo ndi kumwe nabo bakanywa itabi ngerageza kujya kure y'imyotsi.Ntabwo nywa itabi kandi nta n'ubwo nzarinywa."
Uyu muhanzikazi yavuze ko atananywa inzoga, icyakora avuga ko anywa wine. Avuga ko rimwe na rimwe anywa kuri Whiskey ariko nkeya, agashimangira ko muri make yikundira ibintu biryohera atanywa inzoga.
Lydia Jazmine aremeza ko atanywa inzoga n'itabi