issa
Messi na Ronaldo ntibari mu bakinnyi batatu Burna boy afata nk’ibihangange ku isi

Sep 25, 2025 - 15:32
 0

Umuhanzi w’Umunya Nigeria Damini Ogulu uzwi cyane nka Burna Boy, yavuze abakinnyi batatu yita ko ari bo beza kurusha abandi mu mateka y’umupira w’amaguru ku isi bituma benshi bacika ururondogoro bitewe n’uko atigeze avugamo Messi cyangwa se Cristiano Ronaldo ibihangange mu mupira w’amaguru ku ruhando rw’isi.

Ibi Burna Boy yabigarutseho kuri uyu wa Kane taliki ya 25 Nzeri 2025, ubwo yari mu kiganiro GOAT Talk yakoreye ku rubuga rwa YouTube, ikiganiro ibyamamare bitandukanye ubu bikunze kugaragaramo mu kuganira ku nsanganyamatsiko zitandukanye hagamijwe kugira ibishimwa cyangwa ibinegwa.

Ubwo Burna Boy yabazwaga abakinnyi beza abona ko bakoze neza kurusha abandi ku ruhando rw’isi mu gusubiza, yavuze ko ku ruhande rwe abona abakinnyi barimo Ronaldinho Gaucho wahoze akinira ikipe ya Brazil, Victor Osimhen, rutahizamu w’ikipe y’igihugu cya Nigeria ndetse na Austin Jay Jay uzwi nka Okocha, wahoze ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Nigeria ko aribo bihangange kurusha abandi bose.

Igikomeje gutangaza benshi ni ukuntu Burna Boy yashyize ku gisonga abakinnyi babiri bakomoka muri Nigeria byanatumye benshi babifata nk’uburyo bwo kugaragaza ishema ry’igihugu cye.

Icyakora mu bafana ba Burna Boy hari benshi bakomeje kwandika ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko batishimiye na gato kuba atigeze avuga Messi na Ronaldo ibihangange mu mupira w’amaguru ku isi.

Sep 25, 2025 - 15:41