Paccy Jean yashyize hanze indirimbo yise Agaciro igaruka ku buzima bwe
Nsabimana Jean uzwi nka Paccy Jean, uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze Indirimbo yise 'Agaciro' igaruka ku mashimwe aha Imana.
Ni indirimbo uyu muhanzi utarubaka izina mu muziki hano mu Rwanda, yashyize hanze tariki 16 mata 2025. Ni imwe mu ndirimbo nziza ku bantu bakunda kumva umuziki w’indimbo zo kuramya no gihimbaza Imana .
Iyo urebye ku mbuga nkoranyambaga z’uyu muhanzi ubona ko ntabikorwa byinshi aragira gusa mu bikorwa bicye afite ni umwe mu bahanzi batanga icyizere ejo hazaza bitewe ni uko yandika ndetse n’ijwi rye.
Mu kiganiro UKWELITIMES yagiranye na Paccy Jean, yatubwiye ko kwandika iyi ndirimbo yagendeye ku byo yaciyemo mu bihe byatambutse ariko Imana ibimufashamo imuhoza amarira.
Yagize ati “ Indirimbo Agaciro, nayanditse ngendeye ku buzima bwanjye kuko hari ibibazo naciyemo ariko yo ndebye aho ngeze mbona hari ibyo Imana yakoze, hari amarira Imana yampojeje.”
Nsabimana Jean ukoresha Paccy Jean nk’umuhanzi yatubwiye kandi ko afite intego yo gukora umuziki ukagera ku rwego rwo hejuru kandi ntabwo azacika intege kugeza ageze ku ntego afite.
Paccy Jean amaze gukora indirimbo 9 mu buryo bw’amajwi ariko indirimbo 4 nizo amaze gukorera amashusho kuva yatangira gukora umuziki.
Agaciro imaze umunsi umwe gusa imurikiwe abanyarwanda
Paccy Jean ubwo yafataga amashusho y'indirimbo 'Agaciro '
Paccy Jean n'abaririmbyi bagenzi be


Kinyarwanda
English
Swahili









