issa
50 Cent yanenze abishyuwe ngo bambare imyenda yo gufunguza P Diddy, Umuziki wa Kenya uri gukura nk’isabune, P Diddy akora ubucuruzi muri gereza (Avugwa hanze)

May 27, 2025 - 10:09
 0

Umuraperi 50 Cent yanenze abantu bishyuwe $20 ku isaha mu mbuga y’urukiko igihe P Diddy yaburanaga. Ni imyambaro yanditseho’Free Diddy. Billboard.com yanditse ko 50 Cent yifatiye ku gahanga abantu bose bishyuwe $20 ku isaha imbere y’urukiko rw’I Manhatan.

50 Cent yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ati”Diddy yishyuye abantu Bambara imyenda yanditseho amagambo yo kumufunguza, biriya ni ibikorwa bya satani”.

Nadia Mukami yigije imbere ubukwe

Umuhanzikazi wo muri Kenya, Nadia Mukami wakoranye indirimbo na Bruce Melodie yasobanuye ko yigeje inyuma ubukwe kubera ababyeyi be. Ni ubukwe azakorana n’umuhanzi mugenzi we, Arrow Bwoy. Bari barabutekereje nyuma y’uko Nadia Mukami atwite inda ya kabiri.

Umubyeyi wa Nadia Mukami rero yamubijije kugendera ku gitutu amusaba kuzakora ubukwe nyuma yo kwibaruka.

A Pass na Bebe Cool bateguye agatwiko

Abahanzi babiri bafite amazina mu karere bahishuye ko bigeze gutegura agatwiko bitwaje kugirana amakimbirane”Publicity Stunt’. Mu minsi yashize A Pass na Bebe Cool bamaze iminsi bavugwa ku mbuga nkoranyambaga ko bafitanye amakimbirane nyamara byari byarateguwe.

 A Pass yabihishuye mu kiganiro n’abafana kuri TikTok yasobanuye ko Bebe Cool yamwegereye amusaba ko bategura agatwiko gashingiye ku kugirana ibibazo.

 Umuziki wa Kenya uri mu kangaratete

Abanyakenya bafite ibibazo bitandukanye nyuma y’uko umuziki wabo wigaruriwe n’umuziki w’abanyamahanga; Afrobeats, Amapiano,Bongo Flava, Reggae n’izindi njyana.

Imibare yerekana ko indirimbo 14 z’abahanzi bo muri Kenya arizo zaje ku rutonde rw’indirimbo 100 zumvwa imbere mu gihugu kuri Apple Music.

 Icyakora nubwo umuziki wa Kenya utumvwa cyane, biterwa no kuba nta mwihariko ufite ariyo mpamvu Afrobeats na Amapiano yamaze kuwucaho.

 Ikindi kibazo gihari ni ishoramari ridahari no kuba Leta idashamadukira gukurura abashoramari mu ruganda rw’imyidagaduro.

 Hari kandi ikibazo cy’abari mu ruganda rw’imyidagaduro badafite ubumenyi bujyanye n’aho isoko rigeze.

Abahanzi bo muri Kenya bakwiriye gukora umuziki wa Afrofusion, gukora imiziki yumvwa n’isi yose, kugira ibikorwaremezo, ubwiyongere bw’abadiaspora I mahanga, n’ishoramari muri urwo ruganda.

Umuziki wa Kenya nubwo uri kwibura ku isoko mpuzamahanga, siko byahoze kuko mu 1970 wari umwe mu miziki iyoboye Afurika.

 Mu gihe ibindi bihugu, nyuma y’ubukorone byakoresheje umuziki mu kwiyubaka, Kenya byarushijeho gucika intege no gusubira inyuma. Ntabwo uburezi bwo muri Kenya bwigeze buha agaciro umuziki, kandi Leta yirengagije guteza imbere umuziki.

 Mbere y’ubukorone, Kenya bakoreshaga umuziki mu kuganira,mu bukwe,mu mihango yo gushyingura. Ubwo rero Abongereza bari bageze muri Kenya ibyo byose babikuyeho,bimika ibyabo.

 Bashyizeho uburezi bushyira imbere imibare n’indimi birengagiza ibijyanye n’imiziki. Ubwo burezi batanze bwari bugamije gushaka abakozi bafasha abakoloni aho guteza imbere ibizakenerwa ku isoko ry’umurimo.

Mu 1963 kugeza mu 1973 nta somo ry’umuziki ryabaga mu mashuri kugeza mu 1980 nibwo abanyakenya batangiye kwiga umuziki mu mashuri.

Muri icyo gihe rero, injyana ya Benga y’abanyakenya yamamaye muri Afurika hose noneho Nairobi ihinduka igicumbi cy’imiziki. Kuva ubwo abahanzi bo muri Tanzania, Congo bigeye kuri iyo njyana bakuramo Lingala, Taarab n’izindi.

 Inzu zicuruza ibihangano by’abahanzi zari nini ku isi nka;CBS International, EMI baje gufungura amashami muri Kenya. Nyuma rero ubutegetsi bwa Daniel Arap Moi bwabujije abahanzi uburenganzira noneho umuziki uribura imbere mu gihugu.

Nubwo umuziki wa Kenya utitabwaho, ugira umusanzu ku musaruro mbumbe’GDP’ wa 5.3% kandi umuziki uha akazi abasaga 250,000. Kenya yashyizeho itegeko rirengera ibihangano mu 2001 ariko ntiriravugururwa ngo rijyane n’aho isi igeze ku buryo abahanzi basarura mu bihangano byabo.

Kenya ifite urwego rushinzwe gukusanya amashilingi ava mu bihangano rwitwa Music Copyright of Kenya ruza muri sosiyete eshatu zikusanya ay’abahanzi neza muri Afurika ariko rukaba rushinjwa kubatwa na ruswa. Nibura rubaye rukora neza rwakusanya miliyoni 110 Kshs.

 Burna Boy ku mafaranga

Burna Boy yanditse kuri Snapchat ye ko ikintu gihambaye abantu bakwiriye gushaka ari amahoro yo mutima, ubwigenge mu gutekereza muri iyi si yacanze abantu.

 Tiwa Savage yagiriye inama abahanzi bakizamuka

Tiwa Savage yagiriye inama abahanzi bakizamuka kwikunda, kwiyitaho, no kutita ku bivugwa ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu muhanzikazi asobanura ko ikintu kirusha ibindi ari ukumenya ko wibereyeho nta wundi ubereyeho.

Ni ibyo yatangarije kuri Dose of Society aho yasabye abantu kwerekana urukundo mu isi y’imbuga nkoranyambaga.

 Asake yanditse amateka kuri Audiomack

Asake yujuje miliyali ebyiri ku bumvise indirimbo ze kuri Audiomack. Ni ibintu byamugize umuhanzi wa mbere muri Afurika wumviswe cyane.

Ayra Starr yujuje miliyali kuri Youtube

Ayra Starr yabaye umuhanzikazi wa mbere wo muri Nigeria wujuje miliyali y’abarebye ibihangano bye kuri Youtube.

 Taylor Swift na  Travis Kelce bakoresheje $400 muri Restaurant

Taylor Swift n’umukunzi we Travis Kelce bakoresheje $400 muri Restaurant iherereye I Florida. Byatewe no kunurirwa n’amafunguro atandukanye bityo biyemeza gukoresha asaga ibihumbi 576 Frw.

 Nasty C na Casper Nyovest bazataramira abanyakenya

Nasty C na Casper Nyovest bazafatanya na Savara, Charisma, H Art the Band mu gususurutsa abazareba umukino wa nyuma wa UEFA Champions League uzahuza PSG na Intel Milan ku itariki 31 Gicurasi 2025.

 P Diddy ari kwinjiza akayabo muri gereza

P Diddy ari gukora ubucuruzi ari muri gereza akinjiza miliyoni $60 bitewe no gukodesha indege yihariye’Private jet’. Kuva muri Nzeri 2024 yakodesheje indege inshuro 126 ikaba yaragenze ibirometero 150,000. Urugendo rumwe ayishyuza $32,597.

May 27, 2025 - 10:10