
Ariel Wayz yahamije ko yakundaga Juno Kizigenza bitari agatwiko
Umuhanzikazi Ariel Wayz yatangaje ko urukundo yakundaga Juno Kizigenza rwari urw'ukuri, ahishura intandaro yo gutandaro kwabo.
Ariel Wayz yatangarije The Choice Live ko urukundo yakundaga Juno Kizigenza rwari ukuri, bitandukanye n'ibyavuzwe ko kari agakino bapanze kugira ngo bavugwe.
Uyu muhanzikazi avuga ko kuba urukundo rwabo rwarajemo kidobya, harimo no kuba barabizanye ku mbuga nkoranyambaga kandi ko ari ikosa atazongera gukora na rimwe.
Aba bombi mu 2021 urukundo rwabo rwaciye ibintu mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, aho bagaragaraga mu mafoto baryohewe n'urukundo.
Icyakora mu mpera z'uwo mwaka wa 2021 batangiye guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga binarangira batandukanye.
Hgati aho, Ariel Wayz akaba afite album nshya yise 'Hear To Stay' iriho indirimbo 12 yagiye hanze ku wa 08 Werurwe 2025.