issa
B2C bakoze igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 bamaze mu muziki

May 10, 2025 - 16:21
 0

Itsinda ry'abahanzi batatu bo muri Uganda, rizwi nka B2C bakoze igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 bamaze mu muziki, kibera muri Hoteli Africana i Kampala.

Ku wa Gatanu, tariki ya 9 Gicurasi 2025, nibwo iri tsinda ry’aba bahanzi ryizihije imyaka 10 rimaze mu muziki binyuze mu gitaramo cyabereye muri Hotel Africana i Kampala. Iki gitaramo cyari cyateguwe na kompanyi ya Mukaaya Events, kikaba cyatangiye mu masaha ya saa moya z’umugoroba, gisozwa saa tanu n'igice ku masaha ya Uganda.  

B2C, n'itsinda rimwe muyasigaye agikorana kandi akomeye muri Afurika y'Iburasirazuba, rikaba rigizwe n'abahanzi batatu biyita "Kampala Boys", amazina yabo ni; Delivad Julio (Kasagga Julius), Mr. Lee (Mugisha Richard), na Bobby Lash (Ssali Peterson).

Aba bamenyekanye cyane mu ndirimbo nka "Munda Awo", "Gutujja" bakoranye na Rema Namakula, "Gutamiiza" (bakoranye na Radio & Weasel), "No You No Life" bakoranye na The Ben n'izindi.  

Iri tsinda ryari ryateguye iki gitaramo mbere, ku itariki ya 10 Gicurasi 2024, ariko riza kugisubika kugira ngo ritabangamira igitaramo cya Ray G, umuhanzi wo mu Burengerazuba bwa Uganda, wari wagiteguye na we kuri iyo tariki. B2C yatangaje ko bahisemo guha Ray G umwanya we kuko cyari igitaramo cye cya mbere i Kampala, kandi batifuzaga gukorera ku munsi umwe.  

Muri iki gitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 cya B2C, abahanzi nka Rema Namakula usanzwe ari inshuti yabo cyane, yabafashije kuririmba ku rubyiniro ndetse na Omega 256, na Carol Nantongo. Uretse aba kandi abarimo Lydia Jazmine, Choozen Blood, na Ykee Benda, nabo bari baje gushyigikira iri tsinda.

B2C bakoze igitaramo cy'amateka mu muziki wabo 

Hoteli Africana yari yuzuye abakunzi b'umuziki baje kwirebera abahanzi bakunda 

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

B2C bakoze igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 bamaze mu muziki

May 10, 2025 - 16:21
May 10, 2025 - 16:36