Davido akomeje kwivuga imyato, Umwiryane ni wose kwa Prince Harry na  Meghan Markle , Diddy akomeje gutera utwatsi ibyo aregwa:Avugwa mu myidagaduro

Apr 15, 2025 - 16:56
 0

Amakuru agezweho mu Isi y'imyidagaduro hirya no hino ku Isi.

Umuhanzi wo muri Nigeria Davido, yivuze imyato yemeza ko indirimbo ye yitwa 'Dami Duro' yakunzwe cyane kugera ubwo Good Luck Jonathan wabaye Perezida wa Nigeria, yayitabiragaho telefone.

Ibi Davido yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radio 'Power 105.1 FM' yo muri Amerika, aho yavuze ko iyi ndirimbo yashyize hanze mu 2012, ariyo yatumye Papa we atangira kumushyigikira mu muziki.

Yavuze ko mbere y'uko iyi ndirimbo isohoka igakundwa, Papa we yajyaga akoresha Polisi igahagarika ibitaramo bye, bagafunga ababiteguye, abahanzi n'abandi bafite aho bahuriye nabyo kuko atifuzaga ko umuhungu we aba umuhanzi.

Ku rundi ruhande, uyu muhanzi yashyize hanze urutonde rw'indirimbo zigize album ye ya gatanu yise "5IVE."

Ni album iriho abahanzi nka Chris Brown, Victoria Monet, Omah Lay n'abandi.Biteganyijwe ko izasohoka ku wa 18 Mata 2025.

Alien Skin yahagaritse ibitaramo bye

Umuhanzi wo muri Uganda Alien Skin, yatangaje ko ibitaramo yari afite mu minsi iri imbere byabaye bisubitswe, bitewe nuko akomeje kwivuza ibikomere afite kandi akaba akeneye kubanza gukira.

Ibi ni ibikomere yagize ku mutwe ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize, ubwo yari avuye kuririmba mu Karere ka Iganga mu Burengerazuba bwa Uganda agategwa n'agatsiko k'abantu bakamukubita bakangiza n'imodoka ye.

Amakuru avuga ko impamvu za politike ari zo zihishe inyuma y'uru rugomo yakorewe, ndetse Umuyobozi w'aka Karere yaririmbiyemo akaba ashyirwa mu majwi ko ari we ubiri inyuma.

Umwiryane ni wose mu muryango wa Prince Harry

Abantu ba hafi y'Igikomangoma cy’u Bwongereza Harry baratangaza ko uyu mugabo atishimiye ko umugore we Meghan Markle yakinnye muri filime y’uruhererekane ‘Suits’, aho Meghan yakinnye asomana n'abandi bagabo ndetse bagakora n'imibonano mpuzabitsina ibyamuteye ihungabana.

Ikinyamakuru Radar Online cyatangaje ko mu minsi ishize ubwo Harry na Meghan Markle barimo baganira n’abajyanama b’imibanire aribwo Harry yahishuye ko yababajwe cyane no kubona ibyo Meghan yarakinnye muri iyi filime.

Harry yavuze ko yatewe ihungabana no kubona umugore we asomana, aryamana n’abandi bagabo muri iyo filime.

Icyamubabaje kurusha ibindi ngo ni uko aya mashusho ya Meghan akina ibi azahoraho ndetse ko n’ubu akerekanwa kuri televiziyo zitandukanye.

Harry akaba ari inshuro nyinshi akunze kugaragaza ko atanyurwa n'akazi k'umugore we ko gukina filime, ndetse uyu muryango ukunze kuvugwamo bomboribombori hafi yo gutandukana.

Kety Perry arashimagiza umubumbe w'Isi nyuma yo kuva mu isanzure

Nyuma y'uko umuhanzikazi Katy Perry n'abandi bagore batanu bagiye mu isanzure bakamarayo iminota igera kuri 11 bakagaruka, yavuze ko nta hantu haruta iwanyu.

Ku wa Mbere tariki 14 Mata 2025, nibwo Katy n'abandi bagore batanu bagiye mu isanzure batwawe n'icyogajuru kitwa 'New Shepard'.

Uru ni urugendo rwateguwe n'ikigo kitwa 'Blue Origin' cy'umuherwe Jeff Bezos, kikaba gisanzwe cyohereza abantu mu isanzure.

P. Diddy akomeje gutera utwatsi ibirego ashinjwa

Umuraperi P.Diddy yongeye kwitaba urukiko ahakana ibyaha bishya aregwa n’ubushinjacyaha birimo ubucuruzi bw’abantu n’ubushukanyi mu bijyanye n’ubusambanyi.

Ubwo yari imbere y'umucamanza Arun Subramanian i Manhattan, New York ku wa 14 Mata 2025, Diddy n'abunganizi be Agnifilo na Teny Geragos, bavuze ko ibyo bashinjwa ari ibinyoma.

Abanyamategeko ba Diddy bagaragaje ko nta bimenyetso bihamye ubushinjacyaha bwagaragaje, bityo bakwiye kuba bigije inyuma urubanza ibyumweru bibiri.

Umucamanza Arun Subramanian yasabye abunganira Diddy kuba bandikiye urukiko bitarenze amasaha 48 basaba ko urubanza rwaba ruhagaritswe, ni mu gihe biteganyijwe ko ku wa ku wa 18 Mata 2025 ari bwo urubanza ruzakomeza.

Ibi biri kuba mu gihe urubanza ruzatangira mu mizi ku wa 05 Gicurasi 2025, ibyanatumye Arun Subramanian asaba abunganira Diddy kureka gutinza urubanza kuko igihe cyageze.

Apr 15, 2025 - 17:02

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.