Ariel Wayz yavuze ibanga ryatumye akira agahinda gakabije

Mar 18, 2025 - 10:08
 0

Umuhanzikazi Ariel Wayz yahishuye icyamufashije gukira agahinda gakabije yatewe n'abamubwiraga amagambo amuca intege ubwo yafataga icyemezo cyo kuva muri Symphony Band.

Ariel Wayz avuga ko agitangira kwikorana umuziki, abantu benshi bamubwiraga amagambo y'urucantege ko ntaho azigeza, ibyo bikamushavuza cyane.

Mu minsi yashize ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru yitegura gusohora album ye 'Hear To Stay', yavuze ko hari abanyamakuru bavugaga ko ntaho azigeza kuba yaravuye muri Symphony Band ibintu byamushavuje cyane.

Nyuma y'uko abantu bakomeje kumubwira ayo magambo y'urucantege, yageze aho arwara agahinda gakabije, ariko aza kubimenya atangira gushaka uburyo yakivura.

Mu kiganiro Sunday Choice Live yavuze ko kubera uburyo yigenzura cyane kandi akabasha kuvugana nawe ubwe, yahise yumva ko afite ikibazo cy'agahinda gakabije, atangira kwiga uburyo yasohoka muri ako gahinda.

Yavuze ko yiyemeje kujya aririmba kungira ngo aruhuke, kandi yiyemeza kujya ahura n'inshuti nziza zimukomeza ndetse agafata umwanya akaruhuka.

Muri ibi bihe Ariel Wayz akaba ari guca mu itangazamkuru amenyekanisha album ye Hear To Stay yagiye hanze ku wa 08 Werurwe 2025 iriho indirimbo 12.

Ariel Wayz avuga ko kuririmba byamufashije gukira agahinda gakabije

Mar 18, 2025 - 10:11

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.