
Afurika y’Epfo: Abadepite basabye Leta ibisobanuro by’uko abasirikare bari muri DRC bazataha imbokoboko
Abadepite bibumbiye muri Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo ishinzwe ibikorwa by’ingabo, yatangaje ko itewe impungenge z’uko abasirikare bayo bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bazataha basize intwaro bahawe n’Igihugu.
Ingabo iyi Komisiyo ivuga, ni iziri muri Congo mu butumwa bw’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo. Perezida w’iyi Komisiyo Malusi Gigaba na Phiroane Phala, bagaragaje ko uburyo bwo gutaha ku ngabo za Afurika y’Epfo budasobanutse.
Aba badepite bagaragaje impungenge ko gutaha kw’izi ngabo bishobora kuzagira ingaruka kuri bagenzi babo bakiri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO).
Tariki ya 13 Werurwe 2025, nibwo SADC yafashe icyemezo cyo gucyura ingabo zayo ziri mu butumwa bwawo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’uko zitsinzwe n’umutwe wa M23. Ni mu gihe aba basirikare bo muri SADC bari mu bigo by’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, aho bagenzurwa na M23 kuva mu mpera za Mutarama.
Uyu mutwe mu biganiro wagiranye n'uyu muryango watanze amabwiriza ko aba basirikare bafashwe bagomba kuzataha nta ntwaro.