Tshisekedi yahakanye ko Balkanisation ya DRC itazabaho akiri Perezida

Mar 20, 2025 - 10:39
 0

Perezida Tshisekedi, yatangaje ko akiri perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahakanye ko igihugu ayoboye kitizigera gicibwamo ibice (Balkanisation) akiri Perezida.

Mu kiganiro n'ikinyamakuru cyo mu Bufaransa Le Figaro, Perezida Félix-Antoine Tshisekedi, yavuze ko n’ubwo igihugu ayoboye gihoramo imirwano ariko bitazatuma gicikamo ibice kuko akomeje kubaka igisirikare.

Ati: "DRC izakomeza kunga ubumwe kandi ntizacibwamo ibice. Ndabizeza ko ibyo bitazabaho, nibura mu buzima bwanjye."

Avuga ko yizera ko Abanyekongo batazemera ko Uburasirazuba bw'igihugu niyo bwakomeza kugabwaho ibitero butazigera bucibwamo ibice.

Tshisekedi yemera ko hakenewe ivugurura ryimbitse ry’ingabo z’igihugu kuko zirimo amoko atandukanye bitewe n’imitwe myinshi yitwaje intwaro. Ati’: Intego yacu ni ukubaka Ingabo zunze ubumwe kandi zingirakamaro.

Avuga ko bumwe mu buryo bwo gukemura icyo kibazo  umushahara wa gisirikare, ubu usigaye ari amadorari  $ 500 buri kwezi ku boherejwe ku rugamba, mu gihe mbere bahembwaga 100$

Perezida Tshisekedi  kandi yagarutse ku nama aherutse kugirana  Perezida Paul Kagame i Doha,  iyobowe  na Emir wa Qatar, ashimangira ko ibiganiro byagenze neza kandi ko yizeye  ko ibyiza biri imbere.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.