Yolande Makolo  yasubije Perezida Tshisekedi uherutse kongera kwibasira u Rwanda

Apr 1, 2025 - 15:12
 0

Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, yakomoje ku magambo Perezida Tshisekedi  yavuze ko impfu nyinshi z'Abanyekongo zaturutse ku bihugu by’ibituranyi birimo n’u Rwanda.

Tshisekedi, yavuze ko Igihugu cye cyapfushije abaturage bagera muri Miliyoni 10 kuva mu bihe byatambutse barimo ngo abaherutse kwitaba Imana mu bice nka Kishishe, Mbambo, Bukombo, Mweso na Nyundo.

Yakomeje avuga ko ibyo bihugu byagiye byifashisha imitwe yitwaje intwaro byashinje muri Congo mu buryo buziguye n’ubutaziguye.

Yolande Makolo, yagarutse kuri ayo magambo ya Tshisekedi, asanga izo mpfu avuga, zikwiye kwirengerwa no kuryozwa abayobozi ba Congo aho kuzegeka ku bandi.

Ati: “Kuri abo bapfuye ndetse n’abakomeje kubura ubuzima muri DRC, ababiri inyuma ba mbere ni abayobozi ba DRC. Abo bayobozi ni bo muzi w’ibibazo kandi ntibakwiye gushaka abandi babitwerera. Ni bo kibazo.”

“Impinduka yose cyangwa umuti ni bo bizavamo. Abapfuye, abavuye mu byabo ndetse n’impunzi babarirwa mu mamiliyoni, bakwiye kuryozwa gusa aba bayobozi ba Congo bagikomeje n’uyu munsi kugaragaraza ko nta bushake bafite mu gushaka umuti w’ibibazo, ahubwo bagakomeza kubitwerera abandi.”

Yavuze kandi ko abo bayobozi ari na bo bafite mu biganza byabo umuti w’ibi bibazo byose bikomeje gutuma bamwe mu Banyekongo babura ubuzima.

Ubutegetsi bwa Kinshasa bwakunze gushinjwa gutera inkunga no gufatanya n’imitwe yitwaje intwaro nk’uw’iterabwoba wa FDLR mu bikorwa byagiye bihitana inzirakarengane z’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.

 Amahanga akomeje gushishikariza Leta ya Congo kuganira n'umutwe wa M23 nka bumwe mu buryo bwo kugarura amahoro muri DRC.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.