Bwiza yigije inyuma igihe cyo gushyira hanze Album

Apr 1, 2025 - 16:10
 0

Umuhanzikazi Bwiza uherutse gukorera I Burayi igitaramo cyo kumurika album yise 25 Shades yigije inyuma igihe cyo kuyishyira ku isoko bitewe n'uko yabyemeranyijeho na sosiyete yitwa Empire izayicuruza.

Ubuyobozi bwa KIKAC Music bwasobanuye ko album yari kujya hanze ku itariki 28 Werurwe 2025 ariko nyuma y'ibiganiro na sosiyete yitwa Empire ari nayo izacuruza iriya album yitwa 25 Shades bemeranyije kuzayishyira hanze nyuma y'icyunamo dore ko ari nabwo bizaborohera kuyimenyekanisha. 

Album ya kabiri ya Bwiza yayise 25 Shades ikaba isobanura imbaraga z'umugore. Iyo ijya hanze ku itariki yari yateganyijwe bari kuba bishyize mu mutego wo kutayamamaza bihagije bitewe n'uko bari kuba basigaranye iminsi 10 yo kuyamamaza tukabona gutangira Icyumweru cy'icyunamo kizatangira ku itariki 7 Mata 2025.

Ni muri urwo rwego rero Uhujimfura Claude, umuyobozi wa KIKAC Music yabwiye Ukwelitimes ko byari ngombwa gusobanurira iyo sosiyete ya Empire ko Abanyarwanda bagomba kugira uruhare mu bikorwa byo kwibuka bityo gushyira hanze Album mu minsi yegereza kwibuka byaba bitari mu murongo mwiza. 

Ati" Twaboneyeho n'umwanya wo kubigisha amateka twanyuzemo tubasobanurira impamvu kwibuka ari ngombwa, barabyumvise twemeranya kuyitondesha ikazajya hanze nyuma y'icyunamo. Album yararangiye n'abayikeneye barayigura".

Ikiyongera kuri ibyo ni uko ukenera kuyigura yishyura ibihumbi 500 Frw akayishyikirizwa. Biteganyijwe ko ku itariki 15 Mata 2025 aribwo hazarebwa niba noneho album yajya hanze ikanamamazwa.

Apr 1, 2025 - 16:33

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.