Imijyi yo muri Afurika ifite utubyiniro duca ibintu mu ijoro
Umujyi wa Kigali uri mu Mijyi itandatu muri Afurika yo kuryoherezamo mu masaha y'ijoro ku babikunda.
Mu Mijyi itandukanye yo mu Isi akenshi utubyiniro amasaha y'ijoro nibwo tuba turimo gukora neza n'abantu b'ingeri zitandukanye barimo kwishimana n'inshuti zabo.
Dore imijyi itandatu yo muri Afurika aho mu tubyiniro biba ari ibicika mu rumuri rw'amatara y'ubwoko bwose arimo kwaka ndetse n'ubwoko bw'imiziki itandukanye.
Mu rutonde rwakozwe n'ikinyamakuru WebGhana, rwashyize Umujyi wa Kampala muri Uganda mu Mijyi iba irimo ibirori by'agatangaza mu masaha y'ijoro.
Aha muri Uganda inzoga z'ubwoko bwose ziba zinyobwa mu tubyiniro kugera ijoro ritandukanye.
Umujyi wa Kigali mu Rwanda nawo uhita ukurikiraho mu Mijyi ifite utubyiniro hashya mu ijoro, nubwo akenshi bafunga saa munani z'igicuku.
Nairobi muri Kenya nawo ni Umujyi uba ufite utubyiniro dukora cyane mu ijoro, aho abasore n'inkumi baba banywa inzoga ku mihanda. Icyakora aha ho haba abajura ni ukwitonda.
Umujyi wa Marrackesh muri Marrocco mu Majyaruguru ya Afurika naho ni hamwe ijo ryaho rirangwa n'umuziki ukabije mu tubyiniro.
Lagos muri Nigeria nawo ni Umujyi ijoro ryaho riba rishyushye, aho uyu Mujyi ubamo abasitari batandukanye mu muziki wa Nigeria.
Umujyi wa Accra muri Ghana nawo uri mu Mijyi yo muri Afurika iba ifite utubyiniro dukurura abakerarugendo benshi.


Kinyarwanda
English
Swahili









