Jay-Z yareze abari bamureze

Jay-Z yareze abari bamureze

Mar 4, 2025 - 12:19
 0

Umuraperi Jay-Z yajyanye mu nkiko umugore wahawe amazina ya Jane Doe n'umunyamategeko we Tony Buzbee baheruka kuvana mu rukiko ikirego bamushinjaga cyo gufata ku ngufu.

Mu kirego Jane Doe yari yatanze, yavugaga ko Jay-Z na P.Diddy mu 2000 bamusambanyije ubwo yari afite imyaka 13, ariko nyuma we n'abanyamategeko be bakuramo iki kirego.

Muri dosiye Jay-Z yashyikirije Urukiko rwa Alabama kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, yavuze ko uwo mugore agamije kumwangiriza isura no kumwaka amafaranga.

Iki kirego kandi kirega abanyamategeko Tony Buzbee na David Fortney, aho uyu muraperi avuga ko “bashishikajwe n’inyungu zabo bwite, batitaye ku kuri no ku ndangagaciro z’ubunyangamugayo.”

Uyu muraperi atanze iki kirego nyuma y'uko yari yabateguje ko azagana ubutabera kubera ko bamusebeje. 

Ubwo bari bakimara gukuramo iki kirego, Jay-Z yasohoye itangazo agaragaza ko kuri we ari intsinzi kuko yarenganaga ateguza kwihorera noneho yahise agana ubutabera. 

Jay-Z yareze abari bamureze

Jay-Z yareze abari bamureze

Mar 4, 2025 - 12:19
Mar 4, 2025 - 12:21

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.