Nta Musirikare wa FARDC uzakandagira mu gisirikare cya ARC-Coneille Nangaa
Umuyobozi w'Ihuriro AFC/M23 rifite igisirikare kiswe Arme Revolutionnaire Congolaise (ARC), Corneille Nangaa yarahiye ko nibamara kubohora Igihugu, FARDC izasenywa burundu.
Ibi Corneille Nangaa yabigarutso mu ntangiriro z'icyi cyumweru, aho yari mu gikorwa cyo gusoza amahugurwa y'ingengabitekerezo yabereye muri Kivu ya Ruguru.
Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, akunze kumvikana avuga ko intego y'ihuriro ayoboye ari ukugera i Kinshasa bagakuraho Ubutegetsi bwa Perezida Antoine Felix Tshisekedi.
Mu magambo ye, ubwo yasozaga amahugurwa yagize ati: “Ntabwo hazabaho kuvanga, nta gusubizwamo cyangwa kumvikana. FARDC izasenywa burundu. Ingabo z’Impinduramatwara ya Congo (ARC), ishami rya gisirikare rya AFC / M23, nizo zizaba ingabo zonyine za Congo.”
Corneille Nangaa yagaragaje ko igisirikare cya M23 (ARC), ari igisirikare gikomeye muri Afurika, atanga ingero ku bice bikomeye bagiye bigarurira.
Yagize ati: “Ubu ARC ni kimwe mu gisirikare gikomeye ku mugabane wa Afurika. Urabishidikanya Hano? Yirukanye abasirikare b’Abanyaburayi, itsinda Ingabo z’Abarundi muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, aho aba nyuma batagishoboye gutera Abanyamulenge. Yafashe ibihumbi by’abasirikare ba SADC bo muri Afurika y’Epfo, yigisha kubaha ingabo mpuzamahanga za MONUSCO, yirukana FARDC n’abafatanyabikorwa babo FDLR na Wazalendo.”
Ibi Corneille yabitangaje mu gihe Leta ya Kinshasa yamaze guca bugufi ikemera kwicara ku meza y'ibiganiro n'ihuriro AFC/M23.


Kinyarwanda
English
Swahili









