Ikipe ya Rayon Sports yashyize hanze ibiciro byo kwinjira ku mukino wayo na Mukura VS

Mar 26, 2025 - 11:23
 1

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza ibiciro byo kwinjira ku mukino uzayihuza na Mukura Victory Sports mu Amahoro.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 29 Werurwe 2025, ikipe ya Rayon Sports izakira ikipe ya Mukura Victory Sports mu mukino w'umunsi wa 22 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere hano mu Rwanda.

Uyu mukino ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi irimo kwitegura, uzabera muri sitade Amahoro nkuko byemejwe na Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee ubwo bamwe mu bayobozi n'abakunzi ba Rayon Sports bakoraga umwiherero wo kwiga ku bikenewe kugirango itware igikombe cya shampiyona, wabaye tariki 22 Werurwe 2025.

Mu kwitegura uyu mukino uzahuza ikipe ya Mukura Victory Sports na Rayon Sports, ikipe ya Rayon Sports yashyize hanze ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino utoroshye.

Ibiciro byo kwinjira ku bazagura itike mbere y'umukino, ahasanzwe ariko mu gice cyo hejuru hagizwe ibihumbi 2, mu gice cyo hasi hagizwe ibihumbi 3, muri VIP hagizwe ibihumbi 20, VVIP hagizwe ibihumbi 30, mu myanya ya kiyobozi hagizwe ibihumbi 100 ndetse na Milliyoni mu myanya y'icyubahiro.

Abazatinda kugura itike hakiri kare, ibiciro bizahinduka ku munsi w'umukino. Uko bizaba bimeze, ahasanzwe mu gice cyo hejuru bizaba ari ibihumbi 3, mu gice cyo hasi bizaba ari ibihumbi 5, muri VIP hagizwe ibihumbi 30, VVIP hagizwe ibihumbi 50, ibihumbi 100 mu myanya y'abayobzi ndetse na Milliyoni 1 mu myanya y'icyubahiro.

Uyu mukino ikipe ya Rayon Sports izakina na Mukura Victory Sports, uzaba ku isaha ya saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba. Ikipe ya Rayon Sports iracyari ku mwanya wa mbere n'amanota 46 naho Mukura VS yo iri ku mwanya wa 6 n'amanota 30.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.