APR FC yarushijwe na Gorilla FC, yatahanye inota rimwe
Ikipe ya APR FC yanganyije na Gorilla FC ubusa ku busa mu mukino yarushijwe ku buryo bugaragara.
Ku isaha ya saa Cyenda z'amanwa zo kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ukuboza 2025, nibwo umukinoa hagati ya APR FC na Gorilla FC watangiye.
Ni umukino watangiye ikipe ya APR FC yataka cyane ikipe ya Gorilla FC ariko kubona igitego hakiri kare biranga. Ikipe ya Gorilla FC yatangiye uyu mukino ubona yatinye cyane APR FC nubwo yaje gutinyuka nyuma y'iminota.
Ku munota wa 6, ikipe ya APR FC yahushije uburyo bukomeye. Ni umupira mwiza wazamukanwe na Cheick Djibril Ouattara ahereza umupira mwiza Niyomugabo Claude ateye ishoti umupira uca ku ruhande rw'izamu ririnzwe na Ntagisanayo Serge.
Akayezu Jean Bosco yahushije uburyo bukomeye ku munota wa 20. Ni umupira wazamukanwe na Akayezu Jean Bosco asunika umupira awuvanye mu rubuga rwa Gorilla FC ateye ishoti rikomeye umuzamu wa APR FC, Ishimwe Pierre ahita awushyira muri Koroneri yatewe umupira ujya hanze y'izamu.
Ikipe ya Gorilla FC wabonaga yamaze gukanguka ndetse itangira kwataka cyane. Ku munota wa 35, Gorilla FC yahushije igitego cyabazwe ku mupira mwiza watewe na Mussa Sareh maze Kalifa Traore ashyira ku mutwe ariko usanga umuzamu Ishimwe Pierre yavuyemo ariko Niyigena Clement aratabara awukuramo.
Ku munota wa 44 APR FC yahushije uburyo bukomeye. Ni umupira mwiza wazamukanwe na Niyomugabo Claude ateye umupira mu rubuga rw'umuzamu wa Gorilla FC Djibril Ouattara ateye bawukuramo.
Igice cya mbere hagati ya APR FC na Gorilla FC cyarangiye ikipe zombi zinganyije ubusa ku busa. Ni igice twabonye ikipe zombi zikina umupira wo kwatakana cyane bijyanye n'imikinire n'ubundi aya makipe asanzwe akina.
Igice cya Kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Gorilla FC, aho umutoza yakuye mu kibuga Kazungu Celestin yinjizamo Irakoze Darcy.
Ku munota wa 58, Gorilla FC yari irimo kurusha cyane APR FC yabonye amahirwe yo gutsinda igitego ariko biranga. Ni umupira mwiza Gorilla FC yazamukanye binyuze kuri Nduwimana Frank wari urimo gukina ku ruhande rw'iburyo ahereza Kalifa Traore ateye ishoti umupira uca ku ruhande umuzamu yavuyemo.
Ku munota wa 75, ikipe ya APR FC yakoze impinduka zikomeye umutoza Abderrahim Taleb akuramo Ngabonziza Pacifique, Mamadou Sy na Djibril Ouattara yinjizamo, Raouf Memel Dao, Mugisha Gilbert ndetse na Hakim Kiwanuka.
Ku munota wa 81, ikipe ya APR FC yongeye gukora impinduka, William Mel Togui akurwa mu kibuga hinjiramo Iraguha Hadji. Ikipe ya APR FC yakomeje kugenda yataka cyane kugira ngo irebe ko yabona igitego cy'intsinzi ariko biranga.
Umutoza Alain Kirasa yakuyemo Karenzo Alex na Nduwayo Alex yinjiza mu kibuga Mudeyi Mussa Sareh na Duru Ikenna. Ku munota wa 90, Gorilla FC yabonye amahirwe yo gutsinda igitego kuri Kufura yatewe ariko umupira uca hanze gato y'izamu.
Umukino wahuzaga APR FC na Gorilla FC warangiye ikipe zombi zinganyije ubusa ku busa. Ni umukino ikipe ya Gorilla FC yakinnye umupira mwiza kurusha APR FC kuko urebye niyo yahushije uburyo bwinshi bwagombaga kuvamo ibitego.
APR FC nyuma yo kunganya yahise igira amanota 20 iguma ku mwanya wa kabiri, naho Gorilla FC kunganya byatumye igira amanota 15 iguma ku mwanya wa Munani ku rutonde rw'agateganyo rwa Shampiyona y'u Rwanda.


Kinyarwanda
English
Swahili









