issa
Darko Novic ni umutoza mwiza! Kwitona Alain Bacca yaciye amazimwe

Jun 2, 2025 - 18:52
 0

Rutahizamu wa APR FC, Kwitonda Alain Bacca, yatangaje byinshi kuri we ndetse anasubiza ibibazo byo benshi bibaza kuri we.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na B&B FM, kuri uyu wa mbere tariki 2 Gicurasi 2025. Uyu mukinnyi yatangaje byinshi cyane ndetse agaruka ku gitego cye kitagize amahirwe yo kuba icyiza cya saison. 

Yagize ati “ Ibintu byose ugomba kubyakira kandi ukigirira icyizere ariko kiriya gitego cyari cyiza pe! Nanjye naratunguwe ariko buriya aba-judge bafite uko babibonye ariko cyari cyiza.”

Kwitonda Alain Bacca, ubwo yabazwaga niba kuzana abanyamahanga ari cyo gituma abakinnyi b’abanyarwanda basubira inyuma, yavuze ko kuri we abyishimira kuko hari icyo abigiraho.

Yagize ati “ Njyewe buriya ntabwo ninya umuntu, afite amaguru abiri nanjye mfite andi. Nanjye mba nishimiye ko haza umuntu uzi gukina, ukomeye, duhangana. Ntabwo nanga abanyamahanga, ahubwo mbambashaka kuko hari icyo umwigiraho, ni byiza cyane.”

Uyu mukinnyi urimo gusoza amasezerano muri APR FC, yabajijwe ikipe yahitamo gukinira hagati ya Rayon Sports na APR FC mu gihe zose ntakibazo cy’amafaranga zifite araruca ararumira, avuga ko zose ari ikipe zikomeye ariko abwira uwari ukibajije ko yazamwegera akamusubiza.

Kwitonda Alain Bacca yabajijwe kuri Darko Novic, atangaza ko ari umutoza mwiza.

Yagize ati “ Darko Novic, ni umutoza mwiza.”

Kwitonda Alain Bacca yasoje amasezerano muri APR FC ndetse ubwo yabazwaga niba hari ibiganiro bari kugirana ndetse n’ibivugwa ko ashakwa na Rayon Sports, avuga ko arimo ku ruhuka ibindi agitegereje. Uyu mukinnyi yanavuze ko ashimira cyane umukunzi we kuko yamubaye hafi kuko iyo atahaba byari bukomere ndetse anagaya abantu bavugisha umuntu ari mu bihe byiza yaba atameze neza bakabura.

 Ruboneka na Bacca bakwiye umwanya! Ibyo twabonye APR FC isezerera Gaadiidka  FC | IGIHE

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373