Mu myaka ine ishize imanza ziregwamo abana zikubye kabiri
Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwatangaje ko ibirego by’abana batarageza ku myaka 18 byaburanishijwe byiyongereye cyane mu myaka ine ishize, bikava ku 2,000 mbere ya 2020 bikagera ku 4,500 muri 2024.
Perezida w’Urugaga, Me Nkundabarashi Moïse, yavuze ko izamuka ry’ibi birego rikwiye gufatwa nk’ihurizo rikomeye rigomba kwitabwaho n’inzego zose bireba.
Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, yavuze ko abagira uruhare mu butabera buhabwa abana barimo abacamanza, abashinjacyaha n’abagenzacyaha bagomba guhabwa amahugurwa akwiye kandi ahoraho kugira ngo bajyane n’ibihe, cyane cyane mu gukemura ibyaha bishya bikorerwa mu ikoranabuhanga n’ibindi bishobora gukorwa n’abana.
Yagize ati: "Si abacamanza bonyine, abantu bose bari muri urwo rwego bagomba gusangira amakuru, kuko ibyaha byarahindutse."
Umuhoza Naomi wigisha Ubutabera buhabwa abana muri ILPD, yavuze ko kurengera umwana bisaba uruhare rw’umuryango mugari, utagomba kurebera abana batitaweho bagwa mu byaha.
Yagize ati: "Abana bagirwaho ingaruka n’ibibakikije. Nta mwana wagombye kugezwa imbere y’urukiko, umuryango niwo ugomba kugira uruhare rukomeye mu burere bwabo, ndetse n’ababyeyi bagomba gukeburwa."
Imibare ya RCS igaragaza ko mu ntangiriro za Kamena 2025, mu Igororero ry’Abana rya Nyagatare harimo abana 449 barimo abahungu 430 n’abakobwa 19, bose bari hagati y’imyaka 14 na 18. Amategeko y’u Rwanda avuga ko muri uru rwego nta mwana ukatirwa igihano cya burundu.


Kinyarwanda
English
Swahili









