Itegeko ryerekeye guhana, gukumira no kurwanya icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi
Ibikorwa byerekeranye icuruzwa ry'abantu no gushakira inyungu mu bandi biri mu bihangayikishije inzego za leta aho mu minsi yashize Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwagaruye abanyarwanda bari bagiye gucuruzwa muri Myanmar
Itegeko nº 51/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye gukumira, kurwanya, no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi risobanura icyaha cy’icuruzwa ry’abantu nk’igikorwa cyose gikozwe n’umuntu hagamijwe gushaka inyungu, uha cyangwa ushakira undi akazi, utwara, wimura, uhisha cyangwa wakira undi muntu hakoreshejwe ibikangisho, imbaraga cyangwa ubundi buryo bwose bw’agahato, ishimuta, uburiganya, ubushukanyi, kumubonerana kubera ububasha umufiteho cyangwa kubera ko ari umunyantege nke, gutanga cyangwa kwakira ubwishyu cyangwa inyungu kugira ngo umuntu ufite ububasha ku wundi muntu yemere cyangwa igikorwa cyose gikozwe n’umuntu wese uha akazi, utwara, wimura, ucumbikira cyangwa wakira umwana hagamijwe kumushakiramo inyungu.
Umuntu wese uhamijwe n'urukiko gukora icyaha cy’icuruzwa ry’abantu ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni icumi (10.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 Frw).
Iyo icyaha gikozwe ku buryo cyambukiranya imipaka, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni makumyabiri (20.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni makumyabiri n’eshanu (25.000.000 Frw).
Ibyaha by’icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi harimo: Gukoresha imirimo y’agahato, ubucakara cyangwa indi mirimo ifitanye isano na byo, kugira uruhare mu kubera umubyeyi umwana utabyaye, kumwakira mu muryango cyangwa kumwishingira hagamijwe inyungu, gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi, guca urugingo cyangwa igice cy’umubiri w’undi hagamijwe kurucuruza cyangwa izindi nyungu, kudatanga amakuru yerekeye icyaha cy’icuruzwa ry’abantu n’ibindi.
Ingingo ya 20 ivuga ibihano biremereye iyo hari impamvu nkomezacyaha harimo iyo icyaha cyaviriyemo uwagikorewe gukomereka bikabije, ubumuga, indwara idakira, urupfu cyangwa kwiyahura, iyo icyaha cyakorewe ku muntu uri mu cyiciro cy’abantu bakwibasirwa kuburyo bworoshye, harimo umugore utwite, umuntu ufite ubumuga bw’umubiri cyangwa uburwayi bwo mu mutwe, iyo icyaha cyakorewe abantu benshi icyarimwe, iyo uwakoze icyaha yifashishije ibiyobyabwenge, imiti cyangwa intwaro mu kugikora, iyo uwakoze icyaha yari umuyobozi cyangwa umuntu ufite ububasha ku wo yagikoreye, iyo uwakoze icyaha ari umuntu wari ushinzwe kwita ku wo yagikoreye cyangwa wari ufitiwe icyizere n’uwo yagikoreye, iyo uwakoze icyaha yari umuyobozi cyangwa umuntu ufite ububasha ku wo yagikoreye, iyo icyaha gikozwe n’umuntu wabigize umwuga cyangwa mu rwego rw’ishyirahamwe ry’abagizi ba nabi babigize umwuga, iyo uwakoze icyaha yigeze gukatirwa kuri icyo cyaha cyangwa ku bindi byaha bifitanye isano na cyo, iyo uwakoze icyaha yagikoreye uwo bashyingiranywe cyangwa uwo babanaga nk’umugabo n’umugore batashyingiranywe.
Iyo abihamijwe n’urukiko ku mpamvu nkomezacyaha zisobanuwe ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni makumyabiri (20,000,000 Frw).
Ingingo ya 28 ivuga ihanwa ry’amasosiyete, ibigo, imiryango n’amashyirahamwe bya Leta cyangwa byigenga bifite ubuzima gatozi ko iyo bihamijwe n’urukiko icyaha cy’icuruzwa ry’abantu cyangwa icyo gushakira inyungu mu bandi bihanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda itari munsi ya miliyoni mirongo itanu (50.000.000 Frw) ariko itarengeje miliyoni ijana (100.000.000 Frw).
Ingingo ya 30 ivuga ku bufatanye n’amahanga mu gushaka ibimenyetso bishobora kuboneka mu mahanga, inzego z’umutekano n’izishinzwe gukurikirana ibyaha zisaba ubufatanye inzego bihuje inshingano mu bihugu by’amahanga hakurikijwe amategeko abigenga.


Kinyarwanda
English
Swahili









