Perezida Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano yasinywe hagati ya DRC n'u Rwanda
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yagaragaje ko amasezerano y’amahoro igihugu cye giherutse gusinyana n’u Rwanda, i Washington, atanga icyizere ku gushakira umuti urambye ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.
Ibi yabivugiye mu ijambo yagejeje ku Banye-Congo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 30 Kamena 2025, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 65 ishize igihugu cye kibonye ubwigenge. Tshisekedi yavuze ko uyu munsi mukuru wizihijwe hari impamvu zifatika zitanga icyizere cy’amahoro mu gihugu.
Yagaragaje ko aya masezerano yasinyiwe i Washington ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, atari impapuro gusa ahubwo ari icyizere gishya ku baturage batuye mu bice byibasiwe n’intambara, birimo Goma, Bukavu, Rutshuru, Masisi, Nyiragongo, Lubero, Ituri n’ahandi.
Perezida Tshisekedi, utamenyereweho kuvuga ku Rwanda atarushyize mu majwi, kuri iyi nshuro yavuze ko aya masezerano ari intambwe ishimishije iganisha ku kurangiza burundu amakimbirane amaze imyaka 30 ndetse yatwaye ubuzima bw’abaturage benshi agateza n'ubuhunzi.
Yakomeje avuga ko aya masezerano azana icyizere cy’amahoro n’ituze, ashimangira ko azafasha mu guteza imbere ubufatanye mu Karere k’Ibiyaga Bigari no ku Mugabane wa Afurika muri rusange.
Mu gihe kenshi Tshisekedi yagiye yirinda ibiganiro n’ihuriro AFC/M23, kuri ubu ibiganiro biri kubera i Doha muri Qatar birakomeje, nubwo mu ijambo rye atigeze abitindaho. Yagaragaje ko igihugu cye gikomeje inzira ya dipolomasi igamije kugarura ubutegetsi busesuye mu maboko ya Leta.
Perezida wa Congo kandi yijeje abaturage ko ubutabera buzatangwa ku bantu bose bagize uruhare mu bibazo by’umutekano muke byashegeshe uburasirazuba bwa Congo.
Ku rundi ruhande, Corneille Nangaa, uyoboye ihuriro AFC/M23, nawe yavuze ku masezerano ya Washington, avuga ko nubwo ari intambwe yatewe ariko ikiri nto, ariko atanga icyizere cy’uko ikibazo cy’umutekano muke gishobora kugerwaho mu buryo burambye.
U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byasinyanye amasezerano y'amahoro i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika


Kinyarwanda
English
Swahili









