issa
Cyera kabaye Kyiv na Washington byasinye amasezerano yo gukoresha umutungo kamere wa Ukraine

May 1, 2025 - 10:04
 0

Amerika yasinyanye na Kyiv amasezerano yo kugabana inyungu ziva mu kugurisha amabuye y'agaciro ava muri  Ukraine, nyuma y’amezi menshi iki gikorwa gitegerejwe.

Ni amasezerano agamije gutera inkunga ubukungu bw’Amerika kugira ngo ikomeze gushora imari mu kurinda no kwiyubaka kwa Ukraine  no gukuraho  impungenge za Washington ku bijyanye n’inguzanyo yahaye iki gihugu yibazaga uko izishyurwa.

Ukraine ikekwaho kuba ifite ububiko bunini bw’amabuye y'agaciro nka grafite, titanium na lithium. Ibi rero bigatuma bishakishwa cyane ku masoko agiye atandukanye dore ko bikoreshwa mu ikoranabuhanga rya gisirikare n’ibikorwa remezo.

Umunyamabanga wa Leta muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Scott Bessent, yavuze ko byerekana ko impande zombi ziyemeje guharanira amahoro n'amajyambere arambye muri Ukraine.

Ingingo zigize aya masezerano ntabwo zashyizwe ahagaragara, gusa amakuru avuga ko Ukraine na Amerika bizashyiraho ikigega gihuriweho n’ibihugu byombi, aho umutungo ukirimo uzajya ukoreshwa mu ishoramari ry’ibihugu byombi.

Izo zirimo ibijyanye n’inkunga Amerika yateye Ukraine mu ntambara n’u Burusiya, bikavugwa ko Amerika yifuzaga ko Ukraine izishyira ibyo yahawe nk’umwenda, ariko ibitera utwatsi.

Icyakora Minisitiri w’Intebe wa Ukraine, Denys Shmyhal, yavuze ko iki gihugu kizabona inyungu nyinshi muri aya masezerano, kandi ko bizagifasha mu rugendo rwo kongera kwiyubaka no kubaka ibikorwaremezo by’icyo gihugu.

May 1, 2025 - 10:09