Intwari zo mu bwihisho: Amagambo ya Matata Ponyo wateye umugongo Tshisekedi
Matata Ponyo Mapon, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko atewe ishema no kuba atarigeze yemera gukorana na Perezida Félix Antoine Tshisekedi, amushinja kuyobora igihugu mu buryo bw’igitugu.
Uyu munyapolitiki ubu uri mu buhungiro, yahunze RDC nyuma gato yo gukatirwa igifungo cy’imyaka 10 y’imirimo y’agahato, icyemezo avuga ko cyafashwe mu nyungu za politiki.
Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Jeune Afrique, Matata Ponyo yavuze ko kuba yarashoboye kuva mu maboko ya Leta ya Congo Kinshasa abifata nko “gusohoka mu kanwa k’ingona”, ibintu avuga ko byamuhaye umwanya wo gutekereza no kwitegura ejo hazaza.
Yagize ati: “Ibyabaye byampaye umwanya wo gutekereza no kurangiza igitabo, kitagenewe gusa inyungu za RDC, ahubwo n’iza Afurika yose.”
Matata Ponyo yashimangiye ko iterambere ry’ubukungu rishingira ku buyobozi bukomeye kandi bufite icyerekezo, ariko agaragaza ko bene ubwo buyobozi bugenda bucika ku mugabane wa Afurika. Yavuze ko Perezida Tshisekedi adashyirwa mu bayobozi b’icyitegererezo, amushinja kuyobora igihugu mu buryo bw’igitugu, aho avuga ko abamukikije ari abayobozi basanzwe cyangwa abari hasi y’ubushobozi bukenewe.
Uyu wahoze ayobora Guverinoma ya RDC yemeje ko ari mu murongo umwe n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi bari mu buhungiro, abo yise “intwari zo mu bwihisho”, avuga ko bagifite icyizere n’uruhare mu rugamba rwa politiki yo guhangana n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, yise ubw’umwanzi.
Nubwo yemeza ko akiri mu rugamba rwa politiki, Matata Ponyo yavuze ko yahisemo gukorera mu bwiru aho kujya ku rugamba rwitwaje intwaro, yitandukanya n’inyeshyamba za AFC/M23, avuga ko adashobora no kuzigira inama ku byo zikora.
Ibi byatangajwe mu gihe RDC ikomeje kugaragaramo umwuka mubi wa politiki n’umutekano muke, aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi benshi bakomeje guhunga igihugu, bashinja ubutegetsi buriho kubangamira uburenganzira bwabo no gukoresha inzego z’ubutabera mu nyungu za politiki.


Kinyarwanda
English
Swahili









