Pavelh Nzilla yatandukanye na Rayon Sports ahita yerekeza hanze y’u Rwanda
Umuzamu w’umunya-Congo Brazaville, Pavelh Nzilla yatandukanye na Rayon Sports mu buryo bwemewe n’amategeko ahita yerekeza muri Tusker FC yo muri Kenya.
Ku wa Gatatandatu tariki 31 Mutarama 2026, nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye byemewe n’amategeko na Pavelh Nzilla nyuma y’igihe bivugwa ko uyu mukinnyi yamaze kumvikana n’iyi kipe ariko ikibazo cy’amikoro cyigakomeza kuyigonga.
Ikipe ya Rayon Sports ikimara gutandukana na Pavelh Nzilla, yahise abona indi kipe nshya ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Kenya yitwa Tusker FC itozwa na Julien Mette wamutoje muri FC Otoho.
Mu butumwa Rayon Sports yashyize ahagaragara, yatangaje ko Pavelh Nzilla ari we wabasezeye nyuma yo kumvikana gutandukana. Iyi kipe yanamwifurije kuzahirwa ahandi agiye. Yagize ati “ Pavelh Nzilla yadusezeye nyuma yo kumvikana gutandukana. Tumushimiye ubwitange kandi tumwifurije guhirwa ku hazaza he.”
Pavelh Nzilla yerekeje hanze y’u Rwanda nyuma yo gutangaza ko yamenyereye hano mu Rwanda ari yo mpamvu atajya yifuza kujya hanze kuko umwaka ushize yari afite amakipe amwifuza muri Tanzania ariko afata umwanzuro wo gusinyira Rayon Sports.
Uyu munya-Congo Brazaville yakiniye amakipe akomeye arimo ikipe ya APR FC na Rayon Sports hano mu Rwanda, Etoile du Congo, Otoho FC ndetse yanahamagawe mu ikipe y’igihugu ya Congo Brazaville.


Kinyarwanda
English
Swahili









