Icyifuzo cya Lionel Messi cyahawe umugisha na Perezida wa FC Barcelona
Perezida wa FC Barcelona, Joan Laporte, yatangaje ko arimo gutegura umukino wo guha icyubahiro Lionel Messi ndetse ko ari we uzanafungura Sportify Camp Nou ivuguruye.
Ibi yabitangaje mu kiganiro na Catalunya Radio, kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ugushyingo 2025, agaruka ku gutungurwa no kubona Lionel Messi yarasuye Sitade ivufuruye y’iyi kipe Sportify Camp Nou yemeza ko nabo nk’ubuyobozi ntabyo bari bazi.
Yagize ati “Sinari nzi ko aza, ariko Spotify Camp Nou ni iwe. Iyo bambwiye uko byagenze, numva ko byari icyemezo cyiza cyo mu kanya gato. Yari arangije gufata amafunguro rya nijoro, yumva ashaka kuza ari kumwe n’inshuti ze.”
Perezida Laporta arifuza gutegurira Messi umukino wo kumusezeraho, akamuhereza amahirwe yo gusezera ku bafana bamukunze cyane mu gihe cyose yakiniye Barcelona. Perezida wa Barcelona kandi ashaka ko Messi ari we uzafungura bundi bushya Camp Nou yavuguruwe neza.
Yagize ati “ Birakwiye ko Lionel Messi ahabwa icyubahiro gikomeye kurusha ibindi byose ku isi. Niramuka irangiye, izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abafana 105,000, bityo twifuza ko azaba ahari. Turimo gutegura icyo gikorwa cyo kumuha icyubahiro, no gukora uko dushoboye kugira ngo umupira mwiza kurusha indi yose uboneke, kandi nk’igice cy’icyo gikorwa, turifuza guha Leo icyubahiro akwiye.”
Nubwo Laporta yifuza gutegura igikorwa cyo guha Messi icyubahiro, ntiyigeze yerekana ubushake bwo kumugarura muri iyi kipe nk’umukinnyi.
Yagize ati “ Si ko twese twabyifuzaga, ibintu byari uko byari bimeze. Ariko niba mu buryo bumwe cyangwa ubundi icyo gikorwa cyo kumuha icyubahiro cyafasha gukosora ibyo bitagenze neza mbere, kandi byari ngombwa gukorwa, byaba ari byiza. Kuvuga cyangwa gutekereza ku byerekeye kugaruka kwe nk’umukinnyi ntabwo byaba bikwiye.”
Ibi uyu muyobozi yabitangaje nyuma y’uko ku wa mbere hari amafoto Lionel Messi yashyize hanze ari muri Sidate Sportify Camp Nou mu masaha y’ijoro ndetse ayaherekesha ubutumwa avuga ko yishimiye kongera kugaruka muri iyi sitade yagiriyemo ibihe byiza ariko ko yizeye kuzagaruka atari ugusezera gusa nk’umukinnyi.
Perezida wa FC Barcelona Joan Laporte yatangaje ko bagiye guha icyubahiro Lionel Messi akwiye


Kinyarwanda
English
Swahili









