issa

Minisitiri wa Siporo yiyemeje gufasha umwana wagaragaye akina umupira afite akaguru kamwe [Amashusho]

Oct 28, 2025 - 14:00
 1

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yiyemeje gufasha umwana wo mu karere ka Gatsibo wagaragaye akina umupira afite akaguru kamwe.

Ni amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ku wa mbere tariki 27 Ukwakira 2025, aho uyu mwana yakinaga umupira n'abandi bana ku kigo cy'Amashuri giherereye mu murenge wa Kiramuruzi mu kagali ka Kabuga.

Aya mashusho yakoze ku mutima abantu benshi ndetse bamwe batangira gusabira uyu mwana ubufasha kugeza bigeze kuri Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire.

Mu butumwa Minisitiri yanyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze ari Twitter, yatangaje ko bagiye gufasha uyu mwana muto ukunda Siporo kugira ngo abashe kuyikora ameze neza azamure n'impano ye.

Yagize ati " Nshuti(Vituu), Urakoze kudusangiza iyi video y'uyu munyeshuri wa GS Kiramuruzi ukunda siporo kandi uyikorana ishyaka n'ubwitange. Turi gufatanya na Federasiyo y'abafite ubumuga ndetse n'akarere ka Gatsibo kumuha ubufasha bwatuma abasha gukora siporo neza kurushaho, agakuza n'impano imurimo."

Ntabwo Minister Nelly Mukazayire ari we watangiye iki gikorwa gusa kuko hari n'abandi bakomeje gufasha uyu mwana nyuma yaho agaragajwe n'umunyamakuru w'imikino, Mugenzi Faustin uzwi nka Faustihno. Benshi bakomeje gutanga amafaranga kugira ngo uyu mwana bamushakire uburyo yajya agera ku ishuri kuko akora urugendo rurerure.

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, ari gufasha umwana ufite ubumuga bw'ingingo

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373