issa
Gatsibo: Havutse inka ifite imitwe ibiri n’amaso n’amatwi ane

Oct 28, 2025 - 13:48
 0

Inka y’umugore witwa Nyirabazungu Esperance wo mu Mudugudu wa Gatagara mu Kagari ka Kamamfu mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo ,yabyaye ikimasa gifite imitwe ibiri n’amatwi ane ndetse n’amaso ane.

Amakuru agera kurI Ukwelitimes, avuga ko iki kimaza kikimara kuvuka cyahise gipfa. 

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhura, nabwo bwemeje iby’aya makuru buvuga ko bwiboneye icyo kimasa cyavukanye  imitwe ibiri, buri mutwe ufite amatwi n’amaso yawo. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhura Nayigizente Gilbert, yabwiye itangazamakuru ko nyina y’iyo nka ikiriho ariko byatunguye abaturage  kubona  inka yahatse nk’izindi zose ibyaye ku nshuro ya gatanu ikabyara ikimasa cy’imitwe ibiri. 

Yagize ati: “Twagezeyo turabyibonera nk’ubuyobozi, urumva inka ihatse ikabyara ikimasa cy’imitwe ibiri, ni ikintu kidasanzwe ariko gishobora kubaho.”

Inzobere mu by’ubuzima bw’amatungo zigaragaza ko kuba itungo ryavukana umutwe urenze umwe, (polycephaly) ari ikintu kidakunze kubaho ariko ahanini biterwa  n’impinduka mu mikurire urusoro, imirire idahagije, imiti ikoreshwa mu buhinzi n’ubworozi, ndetse n’indwara z’ibyorezo. 

Dr. Alaina Macdonald, inzobere mu buzima bw’amatungo,(Veterineri) mu bushakashatsi  yise, ‘The Science Behind a Two-Headed Calf’, yagaragaje ko nubwo bidakunze kubaho ariko iryo tungo ridakunze kubaho igihe kirerekire. 

Icyakoze ngo ibyo ntibiba ku nka gusa ahubwo bishobora kuba no ku yandi matungo cyangwa, imbwa, injangwe, inyoni n’ibindi.