Nyanza: Batatu batawe muri yombi bakekwaho ubujura bwo kwiba moto abaturage
Abagabo batatu bo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza batawe muri yombi bakekwaho kwiba za moto z’abaturage batandukanye.
Aba bagabo batawe muri yombi mu ijoro ryo ryo ku wa Gatatu tariki ya 13 Mata 2026 ku bufatanye bwa polisi n’izindi nzego z’umutekano.
Polisi ikorera mu Ntara y’amajyepfo ivuga aba bagabo bakekwaho kwiba za moto bakazitwara mu dushyamba bagahita bazibaga ku buryo bazitwaraga ari amapiyesi (Spare parts) bakayashyira mu zindi moto babaga baribye.
Umuvugizi wa Polis mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye UKWELITIMES ko aba bagabo bafatanwe moto ebyiri barimo kuzikuraho ibyuma byazo.
Yashimiye abaturage bakomeje gusobanukirwa ko umutekano ari inshingano rusange anabasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe.
Police iraburira umuntu wese utekereza gukora ibinyuranyije n’amategeko by'umwihariko abishora mu bujura guhita babihagarika.

Kinyarwanda
English
Swahili








