Kigali:Abakobwa bakora mu tubari babangamiwe n'ihohotera bakorerwa
Abakobwa bakora mu tubari two mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali,bavuga ko babangamirwa cyane n'ihohotera bakorerwa mu kazi kabo ka buri munsi.
Bamwe mu baganiriye na Ukwelitimes,bavuga ko mu kazi kabo bahura n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse hari abakoresha babo babigiramo uruhare.
Bavuga ko hari igihe abagabo cyangwa abasohokeye aho babakora ku myanya y'ibanga cyangwa ku mabere kandi bataziranye ndetse hari igihe babasaba kuryamana babyanga bakirukanwa.
Umwe mu batarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati " Hari igihe ujya guha nk'umuntu byeri ugashiduka yamukubise ku kibuno cyangwa ku bintu hari n'ugukorakora ku mabere ukirengagiza kuko iyo abibwiye nka bosi wawe ahita akwirukana."
Yakomeje avuga ko abafite akabari benshi aribo batuma abakobwa bakora mu tubari bahura n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ati "Hari aho ujya gukora bosi akakubwira ko adashaka kuzumva umukiriya amubwira ko wamufashe nabi,ngo umukiriya ni umwami rimwe na rimwe wanahohoterwa ukicecekera kugira ngo utirukanwa."
Uwase Diane,ni umukobwa ukora mu Kabari gaherereye i Nyamirambo,nawe wemeza ko yigeze kwirukanwa ku kazi kuko yanze gusambana n'umukiriya we.
Yagize ati "Hari umugabo wazaga nkamuseriva nk'ibisanzwe rimwe ansaba ko nzamusura mubwira ko bidashoboka ntari indaya icyo gihe bwacyeye bosi ampamagara arabwira ngo nigendere ntiyanzaniye gusuzugura abakiriya be anyirukana uko."
Yongeyeho ko abantu benshi bakora mu tubari bajya bahura n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa kwirukanwa nta nteguza bazira ko banze gusambana n'abakiriya b'aho bakora.


Kinyarwanda
English
Swahili









