Muhanga: Mucoma arakekwaho kwica umusore amuteye icyuma yakoreshaga
Umugabo wakoraga akazi ko kotsa inyama mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga, arakekwaho kwica ateye icyuma yakoreshaga undi musore wo muri ako gace agahita atoroka.
Ibi byabaye mu ijoro ryo mu ahagana saa tanu z'ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 4 Gashyantare 2025
Abaturage bo muri aka gace babwiye UKWELITIMES ko batazi icyo uyu mucoma yapfuye na nyakwigendera kugira ngo amwice amuteye icyuma yahatishaga ibirayi akanagikatisha inyama.
Umwe yagize ati “ Yateye icyuma Mbituyeyezu mu masaha ya saa tanu zijoro yotsaga inyama, icyuma yamwicishije nicyo yakoreshaga mu guhata ibirayi no mu kotsa inyama, nta no gusamba uko yakimuteye yaguye hasi birarangira
Umuyobozi Ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Musagarara Nkurikiyimana, we yavuze ko uyu mucoma nyuma yo kwica uwo muturage yahise ahunga ndetse bakirimo kumushakisha.
Amakuru avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 5 Gashyantare 2026, umurambo wa nyakwigendera wari ukiri aho yiciwe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi, we yatangarije UKWELITIMES, ko uyu musore ukekwaho kwica ateye icyuma mugenzi we, yafatiwe mu Kagari ka Buhaza mu Murenge wa Rubavu,Akarere ka Rubavu ku gicamunsi cy'uyu wa kuri uyu wa 5 Gashyantare 2026.
Yongoyeho ko kugeza ubu uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rubavu.


Kinyarwanda
English
Swahili









