Uganda: Museveni yakiriye abakandida bikuye mu matora bemera gukorana nawe
Perezida Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko yakiriye abanyapolitiki bakomeye barimo Resty Namutamba umuyobozi w'Akarere ka Luuka na Jafari Basajjabalaba n'umunyamabanga Nshingwabikorwa wa LC 5 mu Karere ka Bushenyi, bari basanzwe bari mu Ishyaka rye rya NRM ariko bakaba bari ku rutonde rw'abagombaga kwiyamamaza, ariko bakaba bameye gukura kandidatire zabo mu bagomba kwiyamamariza umwanya wo kuyobora Uganda.
Ibi Perezida Museveni yabitangaje kuri iki cyumweru tariki ya 28 Nzeri 2025, mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X ashimira byimazeyo ubutwari n'intambwe ikomeye abo banyapolitiki bateye bakavana kandidatire zabo mu bagomba kwiyamamaza ahubwo bakemera kumushyigikira.
Yagize ati" Ndabashimira cyane kuba mwemeye kwivana ku rugendo rw'abagomba kwiyamamaza, ahubwo mu kagana ishyaka ryacu mu kariha amahirwe. Ibi bikwiye gutezwa imbere kubera ko ari byiza, ndetse bikaba birwanya amacakubiri ashobora kuvuka hagati y'abakandida baba barimo kwiyamamaza."
Perezida Museveni yavuze ko ibikorwa nk’ibyo bifasha abanyapolitiki gukorera hamwe, ndetse bikarwanya ubushyamirane bushobora kuvuka hagati y’abiyamamaza.
Museveni yasabye n’abandi banyamuryango b’iryo shyaka n’andi mashyaka yo muri icyo gihugu kwigira kuri abo banyapolitiki bemeye gukura kandidatire zabo mu bagomba kwiyamamaza, hagamijwe kwirinda amakimbirane, ahubwo hakubakwa ubumwe.
Ibi bibaye mu gihe General Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda UPDF, akaba n'umuhungu w’imfura wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni na Janet Kataaha, yari amaze iminsi atangaje ko nta mu sivile uteze kuzigera ayobora igihugu cya Uganda ubwo ise Museveni azaba avuye mu buyobozi, n'ubwo kugeza ubu amwe mu mashyaka atabivugaho rumwe nawe.


Kinyarwanda
English
Swahili









