issa
Muhanga: Abaturage baratabaza nyuma y'imyaka 4 bategereje ingurane z’ahubatswe inganda

Feb 13, 2026 - 16:19
 0

Imyaka ine irashize bamwe mu batuye ahagenewe icyanya cyahariwe Inganda mu Mudugudu wa Gifumba, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga babariwe amafaranga y’ingurane ariko amaso yaheze mu kirere.

Kuri ubu aba baturage baratabaza inzego zitandukanye kuko icyizere bari bafite ko bazimuka bakoresheje iyo ngurane kiragenda kiyoyoka mu gihe n’aho batuye batemerewe kuhasana.

Muri bo harimo bamwe bari mu nzu zigiye kubagwira kandi badashobora kugira icyo bazikoraho kuko batemerewe kuvugurura cyangwa kubaka mu gihe bahawe gahunda ko bagomba kuhimuka kuko ari mu cyanya cyahariwe inganda.

Mukagatare Drocella w’imyaka 76 ubana n’umusaza w’imyaka 79 ndetse n’umwuzukuru wabo, ni bamwe mu bagizweho ingaruka zikomeye no gutinda kw’ingurane.

Avuga ko inzu babamo yamaze kubagwaho igikuta kimwe, maze bahitamo kugisimbuza ibibabi by’inturusu kugira ngo babone aho bakinga umusaya.

Yagize ati “Hashize imyaka ine batubariye. Baherutse no kugaruka batubwira ko bagiye kutwimura, ariko abo twabariwe hamwe barishyuwe twe ntacyo twabonye. Amazi ava mu nganda zo hejuru yakubise igikuta kiragwa. Twasabye abayobozi ko twahasana batubwira ko gusana atari ngombwa kuko bagiye kudukuramo vuba. Umwaka urashize tubwiwe gutyo. Nahisemo gushaka abantu dufata inturusu tuzishyira aho hasenyutse, ubu ni ho ndara.”

Nyirabazungu Marcelline na we ugeze mu zabukuru, avuga ko inzu ye ituranye na rumwe mu nganda ziri muri iki cyanya cy’inganda cya Muhanga.

Inzu ye yamaze kwangirika cyane, igice cy’imbere cyaramugwiriye, amategura yaramenaguritse, ndetse n’inyuma hatangiye gusenyuka ku buryo ahangayikishijwe n’ubuzima bwe buri mu kaga.

Nyirabazungu yagize ati: “Ubu sinkiva mu rugo. Nirirwa ndyamye hano kuko meze nk’uba ku gasozi. Iyo imvura iguye dutega amabase mu nzu. Imbere haraguye, ushobora guhagarara mu nzu ukareba hanze. Imyaka ine twarategereje ko batwishyura, twarahebye. Urusaku n’imyotsi biva muri uru ruganda na byo bizatwiyicira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, mu butumwa bugufi yavuze ko abatuye muri iki cyanya cy’inganda batangiye guhabwa ingurane kuva mu mwaka wa 2022 ku bufatanye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), kandi ko igikorwa kigikomeje.

Yagize ati “Abatarishyurwa na bo bazishyurwa kuko ari igikorwa gikomeje. Iyo hari umuturage utarishyurwa ariko inzu ikaba itangiye kugira ibibazo, yegere Inzego z’ibanze tumufashe gukemura icyo kibazo.”

Gusa abaturage bavuga ko bakomeje kugaragariza ubuyobozi iki kibazo mu bihe bitandukanye ariko bakumva birengagizwa, banibaza impamvu bamwe mu baturanyi babo bishyuwe bakimuka, mu gihe bo basigaye mu nzu zangiritse.

Hari abasigaye bararana n’amatungo kugira ngo batayibwa, abandi bakarara mu kizima kubera ko insinga zibwe, mu gihe abandi bahangayikishijwe n’urusaku n’imyotsi biva mu nganda baturanye na zo.