Ingabo z’Uburusiya zirimo kunyura mu miyoboro itwara imyanda ngo zifate umujyi ukomeye muri  Ukraine   

Apr 1, 2025 - 09:34
 0

Ingabo z’Uburusiya ziravugwaho kuba zimaze igihe zikoresha umuyoboro utwara imyanda zigana muri Ukraine kugirango zigarurire imwe mu mijyi ikomeye.

Amakuru atangazwa na BBC, avuga ko izi ngabo zirimo gukoresha ubwo buryo zishaka  gufata  agace ka Toretsk, gaherereye mu mujyi  wa Bakhmut, nk'uko bivugwa na Viktor Trehubov, umuvugizi w'ibiro by'igisirikare cya Ukraine mu Karere ka Khortytsya.

Ati: “ Twamenye amakuru ejo ku migambi y'umwanzi yo gukoresha imiringoti(imiyoboro) yo mu kuzimu mu kugerageza gusatira ingabo zacu.Ntibakoresha uburyo bwo guca ku mpande gusa, ahubwo baduca no musi".

Kubera  ko imijyi myinshi ya Ukraine ikoresha cyane ubushyuhe buva mu kuzimu, ngo ifite aho ihurira n’ijyana imyanda bityo akaba ariyo bifashisha bashaka kubatera,. Bashinjwa kandi kubangiriza itsinga zitanga ingufu za Gazi na Peterori.

Ukraine itangaje ibi, mu gihe Minisiteri ishinzwe umutekano y'Uburusiya kuri uyu wa Mbere, yatangaje ko igisirikare cya Ukraine cyarashe amabombe ku ntsinga zijyana umuriro mu ntara ya Bryansk

Aya makuru atanzwe nyuma y’uko Perezida Trump, aherutse kugirana ibiganiro na Perezida Putin bemeranya agahenge k’iminsi 30 Uburusiya budatera uduce two muri Ukraine. Gusa nyuma Putin yaje kumvikana avuga ko agahenge gashoboka mu gihe Perezida Zelensky yaba yeguye ku mwanya w’umukuru w’Igihugu cya Ukraine.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.