Ngororero: Abantu batatu bapfiriye mu mpanuka y’imodoka, 15 barakomereka
Imodoka ya Toyota Hiace yakoreye impanuka mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero ihitana abantu batatu, abandi 15 barakomereka.
Iyi mpanuka yabaye ku Cyumweru ubwo iyo modoka yari igeze mu Murenge wa Kabaya mu Kagari ka Gaseke. Yarimo abantu bavaga mu Byangabo mu Karere ka Musanze bagiye gufata irembo mu Murenge wa Muhororo.
Mu bantu bazize iyi mpanuka harimo umugore w’imyaka 47 n’abagabo babiri b’imyaka 55.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’uko umushoferi wari uri kwiruka, ageze mu ikoni ananirwa gukata.
Yagize ati “Yananiwe gukata ikoni, abagabo babiri bahise bitaba Imana, undi mugore yapfuye ajyanywe mu Bitaro bya CHUK.”
Yaboneyeho gusaba abashoferi kwigengesera igihe batwaye ibinyabiziga, bakubahiriza amategeko y’umuhanda kandi bakagendera ku muvuduko wagenwe.
Abandi bantu bakomerekeye muri iyi mpanuka bahise bajyanwa mu Bitaro bya Ruhengeri, abandi batwarwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, mu gihe abandi bari kwitabwaho mu Bitaro bya Kabaya.


Kinyarwanda
English
Swahili









