Kigali: Polisi yafashe abagabo babiri bafite udupfunyika 617
Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali ifatanije n’izindi nzego n’abaturage yafashe abagabo babiri bacuruza urumogi mu baturage, bafite udupfunyika 617.
Ku wa 26 Ukwakira 2025, saa sita z’amanywa ibwo polisi yataye muri yombi aba bagabo babiri bacuruza urumogo mu baturage
Abafashwe harimo uwitwa Harelimana Mustafa w’imyaka 43 wari ufite udupfunyika 117 tw’urumogi, akaba yarafatiwe mu Kagari k’Agatare mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge.
Uyu mugabo yabwiye Polisi ko urwo rumogi yari araruzaniye abakiriya be mu Rwampara, mu gihe we atuye Murenge wa Kigali.
Undi muturage we yafatiwe Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo nawe afite udupfunyika tw’urumogi tugera kuri 500.
Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali, ivuga ko aba bagabo uko ari babiri bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bababonye barufite, bahise bahamagara inzego z’umutekano ziramufata.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, we yashimiye abaturage batanze amakuru uru rumogi rugafatwa rutarakwirakwiza mu baturage, anashimangira ko ari ikimenyetso cy’ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage mu kurwanya ibiyobyabwenge mu baturage ndetse bikaba bigaragaza ko abaturage bamaze gusobanukirwa ububi bw’ibiyobyabwenge no kugira uruhare mu kubirwanya.
Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu bishora mu bikorwa byo gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge ko bagomba kubireka bagashaka ibindi bakora bibafitiye umumaro, amayeri yose bakoresha arazwi bityo rero kubafata biroroshye, ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi kubinywa ndetse n’ubicuruza kubera ko iyo abifatiwemo afungwa igifungo kirekire yafungurwa agasanga iterambere ryaramusize.
Mu Rwanda, urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, cyangwa kurugurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.
Abafashwe n’ibiyobyabwenge bafatanywe bahise bashyikirizwa urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe hakomeje ibikorwa byo gushakisha n’abandi bakekwaho kubigiramo uruhare.


Kinyarwanda
English
Swahili









