issa
Sitade izaba iri mu kirere hejuru! Ibitangaza kuri Sitade zizaba mu gikombe cy'isi kizakirwa na Saudi Arabia muri 2034

Oct 27, 2025 - 12:44
 0

Nyuma y’igikombe cy’Isi cy'umupira w'amagaru , cyabereye muri Qatar muri 2022, Saudi Arabia izakira Igikombe cy’Isi cya 2034 byose bibarizwa muri Leta zunze ubumwe z'Abarabu.

Iki gikombe kizaba ari cyo kinini kurusha ibindi byose byabayeho, kuko kizitabirwa n’ibihugu 48, byose bikinire mu gihugu kimwe, ubwo n'imikino 104 yose hamwe izakinwa muri iki gikombe.

Kwakira iki gikombe ni amahirwe akomeye kuri Saudi Arabia muri gahunda yayo ya "Vision 2030", igamije guteza imbere ubukungu, imibereho myiza, umuco n’ibikorwa remezo, bikigira igihugu gifite ijambo rikomeye muri politiki mpuzamahanga.

Amafaranga arenga Milliyari 20 z'Amadorari niyo agenewe kubaka sitade nshya 15 zizubakwa ari nazo zizakoreshwa muri iyi mikino y'igikombe. Iki gikombe kizabera mu mujyi ya Riyadh, Jeddah, Khobar, Abha, na Neom, umujyi mushya ugezweho wubatswe mu butayu.

Izi Sitade 15: Sitade 4 zisanzweho zizavugururwa zishyirwe ku rundi rwego, 3 ziri kubakwa ubu, naho 8 nshya zateganyijwe kubakwa bundi bushya. Hari kandi gahunda yo kubaka ibibuga 132 by'imyitozo n’ahantu hangana na 73 ho gucumbikira amakipe, abakinnyi n'abafana bazaturuka hirya no hino ku Isi.

 Mu mujyi wa Widdiya City, hazubakwa stade nshya ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 92, ikazaba imwe mu nini ku isi ndetse ikaba iya mbere muri Saudi Arabia.

Iyi stade izaba ifite ikoranabuhanga rihangana n'ubushyuhe bw'ikirere, harimo ko izaba itwikiriye ku buryo itazajya igerwamo n'izuba. Izaba ifite n’andi mazu y’imikino atandukanye, ibibuga by’imyidagaduro, pisine nini, ndetse n’ubucuruzi bujyanye n’imikino.

Muri iki gihugu kandi hazaba hari Neom Stadium izaba yihariye kurusha izindi ku isi. Ikintu kitezwe cyane ni Neom Stadium, izubakwa muri Neom, umujyi w’icyerekezo uri kubakwa mu buryo bugezweho cyane.

FIFA yatangaje ko iyi stade izaba mu gace k’imikino kari muri "The Line Project", umujyi uzaba ufite uburebure bwa kilometero 170 n’ubugari bwa metero 200, ukazaba ukoresha ingufu zisubira kandi nta modoka zikoresha lisansi zemewe.

Iyi stade izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 46 n'abantu 10, ibi bihura n’icyo FIFA isaba ku bibuga by’amakipe yageze muri 1/4 cy’irangiza agomba gukiniraho kuko abantu bagomba kuba bangana n'ibihumbi 40. Kubaka iyi stade biteganyijwe gutangira muri 2027 no kurangira muri 2032.

Izubakwa hejuru mu kirere aho izaba ihagaze muri metero 350 uvuye hasi, ikazaba yinjijwe mu gisenge cya The Line, ikoreshe ikoranabuhanga rigezweho kandi itanga ingufu zose ziva ku bidukikije, ikaba imwe muri Sitade z’agatangaza mu ndorerwamo za Vision 2030 ya Saudi Arabia irimo kugenderaho.

Saudi Arabia ishaka gukora ibisa n'ibitangaza muri iki gikombe ku buryo ngo kitazibagirana mu mateka y'umupira w'amagaru ku Isi.

Iyi sitade izaba iri mu kirere izaba yakora abantu ibihumbi 46

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Sitade izaba iri mu kirere hejuru! Ibitangaza kuri Sitade zizaba mu gikombe cy'isi kizakirwa na Saudi Arabia muri 2034

Oct 27, 2025 - 12:44
Oct 27, 2025 - 12:45