issa
Ubwumvikane bucye hagati ya RBA na StarTimes bwakozeho abanyamupira

Feb 24, 2026 - 13:50
 0

Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, RBA na StarTimes ntabwo barimo kumvikana ku mikorere byatumye abanyamapira barebaga imikino ya Shampiyona babangamirwa.

Imikino y’umunsi wa 20 ndetse n’uwa 21 wa Shampiyona y’u Rwanda, ntabwo yigeze yerekanwa kuri Magic Sports TV ya RBA inyuma kuri Decoderi ya Startimes. Iki ni kimwe mu byagarutsweho cyane mu gihe cy’iyi mikino kuko bamwe mu baguze ifatabuguzi ntabwo bigeze bishimira iki kintu.

Umwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru baganiriye na UKWELITIMES ufite akabari yerekaniragamo umupira wa Shampiyona y’u Rwanda yatugaragarije uko iki kintu cyamubangamiye ndetse abakiriya be bamuganaga mu gihe hari hari kuba iyi mikino, ukuntu bagiye bagabanuka.

Ntabanganyimana Elisa yagize ati “ Ibintu abashinzwe kwerekana iyi mikino bankoreye ntabwo nabyishimiye pee! Ibaze ngira abakiriya baza kureba imikino ya Rayon Sports bakanywera iwanjye ariko kubera ko baje bakabura imikino y’ikipe yabo, ntabwo bakiza iwanjye.”

Kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Gashyantare 2026, Rwanda Premier League nyuma yo kubona abakunzi b’umupira w’amaguru bagaragaza akababaro kabo kubera kubura iyi mikino, yasabye imbabazi ndetse igaragaza impamvu iki kibazo cyabaye.

Bagize bati “ Rwanda Premier League irisegura ku bakunzi b'umupira w'amaguru baguze ifatabuguzi ryo kureba Shampiyona ariko ntibabashe kureba imikino y'umunsi wa 20 na 21. Iki kibazo cyaturutse ku bwumvikane buke bushingiye ku mikoranire hagati y'lkigo cy'lgihugu cy'ltangazamakuru, RBA na StarTimes nk'ibigo RPL ifitanye amasezerano nabyo mu kwerekana imikino ya Shampiyona. RPL iri kuganira n'impande zose bireba kugira ngo ibikubiye mu masezerano byubahirizwe uko bikwiye.”

Rwanda Premier League yakomeje ivuga ko mu gihe harimo gukemurwa iki kibazo abantu baraba barebera imikino ku rubuga rwa Rwanda Premier League. Bagize ati “ Mu gushaka umuti w'ikibazo mu buryo bwihuse, Rwanda Premier League yashyizeho urubuga rwo kureberaho imikino kuri www.rwandapremierleague.rw.”

Imikino y’umukino wa 20 ya Shampiyona yatangiye iteza ikibazo yakinwe hagati ya tariki 13 na 15 Gashyantare 2026, umwe mu mikino yari itegerejwe ni uwo Police FC yatsinzemo na Rayon Sports igitego 1-0 ndetse n’uwo APR FC yanganyijemo na Kiyovu Sports igitego 1-1. Imikino y’umunsi wa 21 wa Shampiyona hari hategerejwe uwo APR FC yanganyijemo na Police FC igitego 1-1 ndetse n’uwo Rayon Sports yatsinzemo Mukura Victory Sports ibitego 2-1. 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Ubwumvikane bucye hagati ya RBA na StarTimes bwakozeho abanyamupira

Feb 24, 2026 - 13:50
Feb 24, 2026 - 13:51