issa
Kumwandikisha ibaruwa ku ngufu, Ubugome no kuzira ibyo atazi! Nsabimana Aimable ibyo ashinja Perezida uriho wa Rayon Sports

Nov 11, 2025 - 13:19
 0

Myugariro Nsabimana Aimable, arashinja perezida wa Rayon Sports ubugome ndetse ko yashatse ku mwandikisha ibaruwa ku ngufu ariko arabyanga.

Mu kiganiro Nsabimana Aimable yagiranye na Radio/TV10 kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ugushyingo 2025, yagarutse ku buzima bwe ubwo yari muri Rayon Sports ndetse n’ibizazane yahuye nabyo kugeza abonye ikipe nshya muri Libya.

Nsabimana Aimable yatangaje ko ubwo yahagarikwaga muri iyi kipe yaje guhamagarwa na Perezida wa Rayon Sports Twagirayezu Thadee, kugira ngo bacoce ibibazo bari bafitanye ariko bahuye Perezida wa Rayon Sports amusaba ko yandika ibaruwa isaba imbabazi ku myitwarire mibi ariko umukinnyi arabyanga kuko nta kosa uyu muyobozi yabonye amushinja.

Yagize ati “ Yarambwiye ngo, Aimable wowe ugira imyitwarire mibi nicyo kintu nkushinja. Rero ndashaka ko wandika ibaruwa igaragaza ko wakoze amakosa usaba imbabazi, njyewe ndakwemerera usubire mu bandi ukore neza nta kibazo dufitanye maze nkushakire uruhushya rukwemerera gukina Shampiyona.

Perezida yabuze ikosa anshinja ariko musaba imbabazi zo kuba tutaravuganye neza ariko nanze kwandika ibaruwa kuko byaba bigaragaza ko nemera amakosa kandi sinari nizeye ibyo tuganira n’iyo baruwa ko bitari buhite bijya hanze.”

Aimable Nsabimana yemeje ko Perezida wa Rayon Sports yamuhemukiye cyane ubwo yatumaga nta ruhushya rumwemerera gukina shampiyona kuko Saison yagiye gutangira aziko azakina ndetse n’umutoza Afhamia Lotfi amuha icyizere ariko birangira adakinnye.

Yagize ati “ Mu byukuri Shampiyona yatangiye nziko nzakina ariko nsanga perezida nta ‘Lisence’ yansabiye numva ibintu perezida ankoreye harimo ubugome, numva nangiye kuzira ibyo ntazi, nangiye kuzira ibibazo biri hagati yiwe n’abandi bayobozi. Kuba navugisha visi perezida, kuba navugisha Gacinya, n’ibintu bisanzwe kuko ni abayobozi banjye.”

Nsabimana Aimable ubu ari mu mashimwe nyuma y’uko Imana yamufashije akaba yarabonye ikipe ariko yemeza ko ibintu perezida yamukoreye byatumye yanga umupira ndetse yari agiye kuwureka burundu ariko yemeza ko Perezida yamukoreye ubugome bubi cyane.

Yagize ati “ Ndashimira Imana yabashije kubikora nkabona ikipe, kuko njyewe ibintu perezida yankoreye numvaga naranze umupira narihebye, mvuga ko nshatse no gukina umupira nabyihorera kuko guhembwa udakora nta mukinnyi wabyifuza. Perezida yari yankoreye ubugome, navuga ko ari bubi ku mukinnyi uwari we wese.”  

Nsabimana Aimable nyuma yo gutandukana na Rayon Sports yerekeje mu gihugu cya Libya mu ikipe yitwa Al Assabah SC. Uyu musore yakiniye amakipe akomeye hano mu Rwanda arimo APR FC, Kiyovu Sports, Police FC hamwe na Rayon Sports.

Nsabimana Aimable yasinyiye umwaka umwe Al Assabah SC 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Kumwandikisha ibaruwa ku ngufu, Ubugome no kuzira ibyo atazi! Nsabimana Aimable ibyo ashinja Perezida uriho wa Rayon Sports

Nov 11, 2025 - 13:19
Nov 11, 2025 - 15:38