issa
The Ben amaze iminsi arembeye mu bitaro

The Ben amaze iminsi arembeye mu bitaro

Apr 16, 2026 - 08:58
 0

Umuhanzi The Ben amaze iminsi ari mu bitaro kuva mu rukerera rwo ku wa Mbere, aho ari kwitabwaho n’abaganga nyuma yo kuremba mu ijoro ryo ku Cyumweru.

Amakuru aturuka ku nshuti ze za hafi avuga ko ku Cyumweru yatangiye kugaragaza ko atameze neza, ariko uko amasaha yicumaga agenda arushaho kuremba kugeza ubwo ajyanwe kwa muganga mu rukerera .

‎Ku cyumweru tariki 12 Mata 2026, nibwo The Ben yari yagiye gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, ari kumwe na mugenzi we Bruce Melodie. Icyakora, yumvise atameze neza batandukana kare kugira ngo ajye kuruhuka.

‎Kugeza ubu, amakuru ahari ni uko ari kuvurirwa mu bitaro bya Kanombe Military Hospital, gusa ntiharamenyekana neza indwara arwaye.

‎Ibi bibaye mu gihe uyu muhanzi yari ari hafi kwitegura gutangira imyiteguro y'ibitaramo azahuriramo na Bruce Melodie,  biteganyijwe kuzazenguruka imijyi ine yo mu Rwanda.

‎Ni ibitaramo bizaba bikurikira icyo yakoze cyiswe ‘The New Year Groove’, cyabereye muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026.

Manishimwe Janvier Political Journalist II Communication Specialist ll Tel:+250785584281

The Ben amaze iminsi arembeye mu bitaro

Apr 16, 2026 - 08:58
Apr 16, 2026 - 09:15