Perezida w’u Rwanda yishimiye imyitwarire ya Arsenal FC
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yishimiye kwitwara neza kwa Arsenal FC bituma igera muri 1/2 cya UEFA Champions League uyu mwaka w’imikino.
Mu ijoro ryacyeye tariki 15 Mata 2026, nibwo hakinwe imikino ya nyuma ya 1/2 cya UEFA champions league. Imikino yo kwishyura yari isigaye irimo umukino ikipe ya Arsenal FC yagombaga gukina na Sporting CP ndetse n’uwahuje ikipe ya Bayern Munich na Real Madrid.
Ikipe ya Arsenal FC yifuzaga kwitwara neza muri uyu mukino cyane ko yari imbere y’abafana nubwo umukino waje kurangira ikipe zombi zinganyije 0-0. Ni umukino ikipe ya Sporting CP yagerageje byose kugira ngo ibone igitego ariko biranga isezererwa na Arsenal FC ku gitego 1-0 yatsinzwe mu mukino ubanza.
Nyuma y’uyu mukino Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yishimiye Arsenal FC ndetse atangaza ko bagomba kuyishyigikira no mu kindi cyiciro igezemo.
Yagize ati “ Turabashimiye cyane abafatanyabikorwa bacu, Arsenal FC yambara Visit Rwanda, kuba bageze muri 1/2 cya UEFA Champions League iri joro! Dutegereje kubashyigikira no kubafana mu cyiciro gikurikiraho!”
Ubu butumwa Perezida yabushyize ahagaragara nyuma y’ubwo yahaye ikipe ya Paris Saint Germain yasezereye Liverpool FC, Atletico Madrid yasezereye FC Barcelona zose zikorana n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda.
Kuri uyu munsi kandi ryari ijoro ribi ku bakunzi ba Real Madrid nyuma yo gutsindwa ibabajwe na FC Bayern Munich ibitego 4-3 yahawe ikarita y’Umutuku. Ikipe ya FC Bayern Munich yageze muri 1/2 ku giteranyo cy’ibitego 6-4 yatsinze Real Madrid mu mikino yombi.
Nyuma yaho hamenyekanye amakipe ane yabashije kubona itike yo gukina imikino ya 1/2 cya UEFA champions league, ikipe imwe mu zambara Visit Rwanda igomba kwegukana igikombe kuko zose zisanzwe zikorana n’u Rwanda uko ari enye.
Uko amakipe azahura muri 1/2 cya UEFA champions league: Arsenal FC izahura na Atletico Madrid naho FC Bayern Munich ihure na Paris Saint Germain. Iyi mikino izatangira gukina tariki 28 Mata 2026.

Kinyarwanda
English
Swahili









