KNC ntabwo yemeye ko APR FC yamukuyemo byose yabyegetse ku basifuzi

Mar 6, 2025 - 08:38
 0

 Perezia wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, yatangaje ko atemera ko yakuwemo na APR FC ahubwo byose abishyira ku basifuzi.

Mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki 5 Werurwe 2025, ikipe ya Gasogi United yakinnye umukino wo kwishyura n’ikipe ya APR FC mu gikombe cy’Amahoro.

Ni umukino warangiye ikipe ya APR FC na Gasogi United zinganyije 0-0 ariko ikipe ya Gasogi United ikaba yaje gutsinda igitego muri uyu mukino umusifuzi akacyanga avuga ko habayemo kurarira.

Iyo urebye amashusho y’iki gitego ikipe ya Gasogi United yatsinze ntabwo higeze habamo kurarira kuko umukinnyi watsinze igitego urebye ahantu yaturutse n’igihe yaherewe umupira ntabwo kurarira byigeze bibamo ahubwo hashobora kuba habayemo kwibeshya kw’abasifuzi.

Perezida wa Gasogi United, Kakooze Nkuriza Charles, nyuma y’umukino yatangaje ko adakuwemo na APR FC ahubwo akuwemo n’umusifuzi.

Yagize ati” Ntabwo nkuwemo na APR FC ahubwo nkuwemo n’abasifuzi.”

Iki kiganiro n’itangazamakuru KNC yakoze ku munsi wejo hashize nyuma y’umukino ni kimwe mu biganiro bibaye igihe gito kuko nticyarengeje amasegonda 30.

KNC muri uyu mukino yagaragaje kutishimira ibyemezo by’abasifuzi ndetse mu gice cya mbere yahagurutse mu mwanya yari yicayemo aramanuka aza kureba Hadji Mudaheranwa Perezida wa Rwanda Premier League, amubwira ko arimo kwibwa ubona ko afite umujinya mwinshi.

Umusifuzi wasifuye uyu mukino wo kwishyura ni Nizeyimana Is'haq naho umusifuzi wanze iki gitego cyababaje abafana ba Gasogi United yitwa Irafasha Emamanuel.

Perezida wa Gasogi United nubwo atigeze agira ibyo atangaza mu mukino ubanza ubwo APR FC yatsindaga igitego 1-0, ntabwo Gasogi United yatsinze ibitego 2 byose barabyanga ariko kubera ko iyi kipe yatekerezaga ko yazishyura igitego kimwe yatsinzwe mu mukino wo kwishyura ntabwo KNC yigeze avuga ku basifuzi.

Ikipe ya APR FC kunganya byahise biyiha amahirwe yo gukomeza muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro bitewe ni uko umukino ubanza yari yatsinze igitego 1-0. Uyu mukino uzahuza APR FC na Police FC nyuma yaho Police FC nayo yakomeje isezereye AS Kigali.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

KNC ntabwo yemeye ko APR FC yamukuyemo byose yabyegetse ku basifuzi

Mar 6, 2025 - 08:38
Mar 6, 2025 - 11:48

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.