Ikipe ya APR FC isezereye Gasogi United, KNC aregera abayobozi

Mar 5, 2025 - 21:46
 0

Ikipe ya APR FC inganyije na Gasogi United mu mukino wo kwishyura mu gikombe cy'Amahoro ariko iba ari yo ikomeza muri 1/2.

Ku isaha ya saa moya z'umugoroba zo kuri uyu wa gatatu tariki 5 Werurwe 2025, nibwo umukino wahuje ikipe ya APR FC na Gasogi United watangiye.

Ni umukino watangiye muri sitade ubona abafana atari benshi ariko uko umukino wagendaga uzamuka niko Kigali Pele Stadium yagendaga ubona abantu barimo kwiyongera cyane.

Uyu mukino ikipe ya Gasogi United yawutangiye ifite imbaraga nyinshi ndetse wabonaga ishaka kwataka cyane kugirango irebe ko yakishyura igitego yatsinzwe mu mukino ubanza.

Mu minota 10 ya mbere ikipe ya Gasogi United yabonye amahirwe yo gutsinda igitego ariko abasifuzi b'umukino bakomeza kugenda bayirega kurarira.

Ntabwo byahereye aho kuko Gasogi United wabonaga ibyemezo byinshi birimo kuyifatirwa ntabwo byishimiwe ndetse bamwe ntibanatinye kuvuga ko yibwaga.

Ibi Kandi ntabwo byishimiwe cyane n'umuyobozi wa Gasogi United wanamanutse akajya ahicaye umuyobozi wa Rwanda Premier League, Bwana Hadji Mudaheranwa wari unicaranye na Chairman wa APR FC, Brig.Gen Deo Rusanganwa, akitotomba cyane.

Kakooze Nkuriza Charles perezida wa Gasogi United, yabwiye aba bayobozi ko atishimiye uko ikipe ye irimo gusifurirwa mu buryo yafashe nk'ubugayitse cyane.

Ikipe zombi zakomeje kugenda zatakana cyane ariko n'ubundi umukino urangira ikipe zombi zinganyije 0-0.

Nta kintu gikomeye wavuga ko cyaranze uyu mukino usibye uko umutoza wa APR FC, Darko Novic yagerageje kuruhutsa bamwe mu bakinnyi ubona ko yatangiye kwitegura umukino azakinamo n'ikipe ya Rayon Sports kuri iki cyumweru tariki 9 Werurwe 2025.

Bamwe mu bakinnyi umutoza yari yahisemo kutabanza mu kibuga, barimo Dauda Yusiff, Lamine Bah ndetse na Alioune Suane. Aba bakinnyi ni bamwe mu nkingi za mwamba APR FC ifite b'abanyamahanga.

Ikindi wavuga cyaranze uyu mukino ni ukutumva ibyo Gasogi United irimo gukorerwa n'abasifuzi ku bafana bose n'iyi kipe bari muri sitade ya Kigali Pele. Aba bafana bitotombaga cyane benshi banavuga ko barimo kwibwa. 

Ikipe ya APR FC nyuma yo kunganya yahise ikatisha itike yo gukina imikino ya 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro kuko yakomeje kubera igitego 1-0 yatsinze Gasogi United mu mukino ubanza.

APR FC muri 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro izahura n'ikipe ya Police FC yasezereye AS Kigali mu mukino wabanjirije uyu, ku ntsinzi y'ibitego 4-3 mu mikino 2.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.